Wa munsi uregeje! Maze abakundana n’abandi bagahurira mu birori byiswe “Amore Valentines’ Gala” bigiye kuba ku nshuro ya mbere aho bizaririmbamo Kidum, Alyn Sano ndetse na Ruti Joel hagamijwe kwizihiza Umunsi wa ‘Saint Valentin’.
Ni ibirori bidasanzwe bizabera muri Camp Kigali ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, aho bizarangwa no gutanga impano, gusangira icyo kurya no kunywa, kubyina indirimbo zinyuranye z’abahanzi batumiwe, ukongeraho no kumva umuziki uzacurangwa na Dj Sonia, inkumi yigaragaje kuva mu myaka itanu ishize.
Byateguwe na kompanyi yitwa Horn Entertainment y’umuhanzikazi Babo winjiye mu bategura ibitaramo iruhande rwo kuba asanzwe ari umuhanzi.
Aherutse kubwira InyaRwanda ko gukorana n’abahanzi igihe kinini byatumye ‘ntekereza gushora imari mu muziki mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki w’u Rwanda’.
Yavuze ko afite intego yo kujya azana mu Rwanda abahanzi bakomeye, byanatumye ahera kuri Kidum, akongeraho Alyn Sano ndetse na Ruti Joel.
Ibyo wamenya ku
bahanzi batumiwe muri ibi birori byo kwizihiza Saint Valentin
-Kidum
Ubwo aheruka i Kigali, Kidum yavuze ko kuramba mu muziki byaturutse ahanini mu kuba akunda akazi no kuba yarahisemo kutaba umuhanzi wa Studio.
Ati: “Ibanga ni ukumenya akazi kawe, gukora muri ‘restaurant’ ikabona abakiriya bakomeza baza, hanyuma ibanga rikuru rituma abantu bakunda iyo ‘restaurant’ icya mbere ni isuku, icya kabiri ni ibiryo watetse hanyuma na serivisi utanga. Rero serivisi iwanjye ntanga ni nziza cyane. Hanyuma akazi k’iwanjye gafite isuku nta mwanda urimo. Nta kwerekana abantu bambaye ubusa barimo.”
Kidum umwibuke mu ndirimbo zirimo nka 'Amosozi y'urukundo', 'Birakaze' yakoranye na Alpha Rwirangira, 'Kumushaha', 'Haturudi nyuma' yahuriyemo na Juliana, 'Mbwira' yakoranye na Marina, 'Nitafanya' na Lady Jaydee n'izindi.
Uyu mugabo afite ku isoko album ziriho indirimbo ziryoshye. Mu 2001 yasohoye Album yise ‘Yaramenje’, mu 2003 asohora Album ‘Shamba’, mu 2006 yasohoye Album ‘Ishano’, mu 2010 asohora Album ‘Haturudi Nyuma’ n’aho mu 2012 yasohoye Album ‘Hali Na Mali’.
Kidum ni umwe mu bahanzi bamaze ibinyacumi bakora umuziki ndetse badatakaza igikundiro mu Karere k'Ibiyaga Bigari, azwiho ubuhanga no kunoza indirimbo cyane cyane izivuga ku rukundo akora mu ndimi zitandukanye.
Kidum w’imyaka 49 y’amavuko amaze igihe kinini abarizwa ku butaka bwa Kenya kurusha igihugu cy’amavuko. Ni umuhanzi w’umurundi washyize ku gasongero umuziki w’iki gihugu.
Kidum asanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.
Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.
Tariki 24 Gashyantare 2023, nabwo Kidum yataramiye i Kigali aririmba mu gitaramo 'Lovers Edition' cya Kigali Jazz Junction' cyabereye muri Camp Kigali. Icyo gihe yari amaze imyaka ine adataramira i Kigali.
Mu
2019, nabwo yataramiye abanya- Kigali binyuze muri ‘Kigali Jazz Junction’
yasozaga ukwezi kwa Nzeri 2019. Ni igitaramo cyari cyatumiwemo umunya-Nigeria,
John Drille na Sintex.
-Ruti Joel
Ruti ni umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana.
Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’ yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.
Ruti Joël avuga ko inzira ye y’umuziki yaharuwe n’ababyeyi bakuru muri gakondo, kugeza ubwo nawe ayisanzemo abyirukana n’abandi basore b’Ibihame.
Mu Ukuboza 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Intare Conference Arena yamurikiyemo Album ye ‘Musomandera’.
Ubwo yamurikaga iyi Album, Rukotana yavuze ko byamusabye kwisunga aba Producer b’abahanga barimo nka X on the Beat na Bo Pro ndetse n’abahanzi barimo Buravan.
Album ye igizwe n’indirimbo 10 zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju, Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.
Ruti asobanura ko yatangiye afite igitekerezo cyo gukora Album yise ‘Rumata’ ariko birangira ahinduye Album ayita ‘Musomandera’ kubera uruhare rwa Buravan.
Yavuze ko Album ‘Rumata’ yari kuba iriho indirimbo za gakondo ndetse n’indirimbo z’umudiho ugezweho. Akomeza ati “Kubera umuvandimwe wanjye Buravan niwe wangiriye inama ati ndashaka kugirango uyikore mu buryo bwa gakondo gusa, ndamwemerera ndayikora.”
Rumata avuga ko ubwo yateguraga igitaramo yongeye gutekereza ku izina rya Album, asanga afiteho indirimbo 10 zisanzwe (modern) ndetse n’indirimbo 10 z’umudiho ugezweho biba ‘Rumata wa Musomandera’.
Uyu munyamuziki yavuze ko ashingiye ku ruhare Buravan yagize kuri Album ye, abifata nk’isezerano bagiranye ryo kumugaragaza buri hantu hose azataramira.
2024,
wabaye umwaka mwiza kuri uyu musore kuko yagaragaye mu bitaramo bikomeye,
ndetse mu ntangiriro za 2025 yataramanye na bagenzi be mu gitaramo cy’Itorero
Ishyaka ry’Intore, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
-Alyn Sano
Amazina ye nyakuri ni Sano Shengero Aline. Ni umuhanzikazi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu muziki nyarwanda kuva mu mwaka wa 2017.
Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga muri uwo mwaka, aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yitwa "Naremewe Wowe", yamumenyekanishije mu ruhando rw'abahanzi.
Mu rugendo rwe rw'umuziki, Alyn Sano yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n'abakunzi b'umuziki, zirimo "None", "Rwiyoborere", "Biryoha Bisangiwe", "Fake Gee", "Head", n'izindi.
Mu 2023, yashyize hanze Album ye ya mbere yise "Rumuri", aho yavuze ko isobanura byinshi kuri we nk'umugore uri mu nzira y'iterambere, uca mu bibazo bitandukanye ariko ntibimubuze kumurikira isi.
Kandi ko yahisemo gushingura ibirenge aho yari ari akabyerekeza mu muziki w’umwimerere. Ubwo yayimurikaga yavuze ati “Nafashe ibirenge byanjye mbivana muri Pop Music mbijyana mubyo niyumvamo kandi bituma mba uwo ndiwe, nitandukaniro ryanjye n’abandi."
Akomeza agira ati "Nashakaga gukora ikintu cyihariye cyagaragaza umuco wacu n’igihugu cyacu nuwo ndiwe niyo mpamvu ku ndirimbo zose hariho umudiho wa Kinyarwanda."
Mu buzima bwe bwite, Alyn Sano yigeze kuririmba muri korali mbere yo kwinjira mu muziki usanzwe.
Yagaragaje ko abahanzi bari kuzamuka muri iki gihe bafite amahirwe yo gushyigikirwa mu buryo butandukanye, ugereranyije n'inzira we n'abagenzi be banyuzemo kugira ngo bagere aho bari uyu munsi.
Alyn Sano akomeje gukora umuziki, ashyira hanze indirimbo nshya, kandi yitabira ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda.
Mu Ukuboza 2024, uyu mukobwa yatangaje ko ari gukora kuri Album ye ya Kabiri ateganya gushyira ku isoko muri uyu mwaka. Ni Album ishobora kuzumvikanaho indirimbo ‘Twamu Samu’ aherutse gukorana na Davis D mu buryo bwa ‘Accoustic’.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, ku wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, amatike ari kuboneka ku rubuga www.ibitaramo.com
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO Z'UMUHANZI KIDUM
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO Z'UMUHANZIKAZI ALYN SANO
TANGA IGITECYEREZO