Kigali

Hariho ‘Gospel’ n’abahanzi 3! Ibidasanzwe kuri Album ya munani ya King James

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2025 16:02
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ruhumuriza James wamenyekanye nka King James, yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye ya munani yise ‘Gukura’ izaba iriho indirimbo zitsa ku rukundo ndetse n’indi imwe igaruka ku kuramya no guhimbaza Imana.



Si ubwa mbere King James w'izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda ashyize kuri Album ye indirimbo ya ‘Gospel’, kuko ingero za hafi zigaragaza ko no kuri Album ya Karindwi yise ‘Ubushobozi’ yakoranyeho na Israel Mbonyi indirimbo yise ‘Inshuti Magara’.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, King James yavuze ko amaze igihe kinini akora kuri iyi Album, ku buryo ateganya ko izasohoka bitarenze uku kwezi kwa Kabiri (Gashyantare 2025).

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo imitoma, yasobanuye ko mu rwego rwo kwitegura gushyira hanze iyi Album, yahisemo ko tariki 14 Gashyantare 2025 ku munsi wa ‘Saint- Valentin’ azasohora indirimbo mu rwego rwo gutangaza umusogongero wayo.

Ni indirimbo anavuga ko izagaragaza umwe mu bahanzi batatu bakoranye kuri iyi Album. Ati “Hariho abahanzi batatu, ntekereza ko umwe abantu bazamubona muri iki cyumweru, kuko indirimbo ya mbere igize Album izasohoka muri iki cyumweru. Ni indirimbo izasohoka kuri uyu wa Kane, kugira ngo twinjize abantu neza muri ‘Saint Valentin’.

Yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 10 zitsa cyane ku rukundo, ariko kandi nk’uko bisanzwe kuri Album yibuka gushyiraho indirimbo ya ‘Gospel’. Ati “Nk’uko bisanzwe nta Album yanjye ijya isohoka itariho indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana no kuri iyi Album niko bimeze''.

King James yakomeje avuga ko iyi Album idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko yo iriho indirimbo zituje cyane. Ati “Nashatse gukora Album iriho indirimbo zituje. Ya Album abantu bashobora kwicara bakumva. Ni Album yo kumva cyane, kuruta kubyina.”

Yahamije ko iyi Album izasohoka mu minsi iri imbere ‘bitarenze uku kwezi kwa kabiri turimo’. Ni Album avuga ko yakozweho na ba Producer barimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music bakoranye igihe kinini, Popiyeeeh wakoranye cyane n’abahanzi barimo nka Aline Gahongayire, Bolingo Paccy usanzwe uzwi nk’umucuranzi wa gitari unategura ibitaramo n’abandi.

King James ni umuhanzi w'umunyarwanda wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B.  Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2006, ariko indirimbo ye ya mbere yise "Intinyi" yayisohoye mu mwaka wa 2009.

Mu 2010, yashyize hanze album ye ya mbere yise "Umugisha", iriho indirimbo zakunzwe nka "Umugisha", "Kuko turi kumwe", na "Naratomboye". Mu mwaka wa 2011, yasohoye iya kabiri yise "Umuvandimwe", iriho indirimbo nka "Narashize", "Birandenga", na "Ese uracyankunda".

King James yakomeje gukora indirimbo zakunzwe mu Rwanda no mu karere, azwiho ijwi ryiza n'ubuhanga mu kwandika indirimbo z'urukundo.

Mu myaka yashize, King James yakomeje gusohora indirimbo nshya no gukora ibitaramo bitandukanye, agira uruhare runini mu iterambere ry'umuziki nyarwanda.

Amaze gushyira ku isoko Album zirindwi (7) zirimo: ‘Umugisha’ yo mu 2010, ‘Umuvandimwe’ yo mu 2011, ‘Biracyaza’, ‘Ntibisanzwe’, ‘Urukundo’, ‘Meze neza’ yo mu 2019 ndetse na ‘Ubushobozi’ yo mu 2021.

Album ya Karindwi yise ‘Ubushobozi’ yaherukaga gushyira ku isoko iriho indirimbo 17 zirimo: ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ ye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’ , ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure, ‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene’ yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.

 King James yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ya Munani yise ‘Gukura’ King James yavuze ko Album ye izaba iriho indirimbo ya ‘Gospel’ ndetse n’abahanzi batatu bakoranye
 King James yavuze ko iyi Album idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko iriho indirimbo zituje cyane King James yavuze ko iyi Album izajya ku isoko muri uku kwezi kwa Kabiri (Gashyantare)

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ZINYURANYE ZA KING JAMES

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND