RFL
Kigali

Itorero ry’Igihugu Urukerereza na Intore Masamba berekeje muri Burkina Faso-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2019 10:11
0


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 ni bwo Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryahagurutse mu Rwanda ryerekeza muri Burkina Faso aho ryitabiriye iserukiramuco ryamamaye nka FESPACO, aha bakaba bajyanye na Masamba Intore mu gihe bigitegerejwe ko Mani Martin ashobora kwerekezayo ku wa Kane tariki 21 Gashyantare 2019.



Iri serukiramuco riri mu maserukiramuco akomeye abera ku mugabane wa Afurika byitezwe ko rizabera mu mujyi wa Ouagadougou wo mu gihugu cya Burkina Faso guhera tariki 23 Gashyantare 2019 kugeza tariki 2 Werurwe 2019 ubwo iri serukiramuco rizaba rirangiye. Urugendo rw’itorero ry’igihugu Urukerereza rwanyuze Addis Ababa aho bategerereje indege ibajyana i Ouagadougou aho byitezwe ko bagera ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 Gashyantare 2019.

Itorero ry’igihugu Urukerereza ryahagurutse mu Rwanda ryahagurukanye abantu 40 bayobowe n'abatoza baryo kimwe n’uhagarariye umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) Mutangana Steven. Usibye aba bagiye ariko nanone byitezwe ko Mani Martin nawe azerekeza muri Burkina Faso asangayo aba bamaze kugenda. Byitezwe ko iri torero rizagaruka mu Rwanda tariki 3 Werurwe 2019.

UrukererezaUrukererezaUrukererezaItorero ry'Igihugu Urukerereza ryerekeje muri Burkina Faso...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND