Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019 ni bwo ikipe ya Benediction Excel Energy yafashe umwanya yiyereka abakunzi b’umukino w’amagare muri gahunda yo kwerekana intera bagezeho kuba mu 2005 ubwo iyi kipe yatangiranaga abakinnyi batatu (3).
Abakinnyi, abayobozi n’abafite aho bahurira n’ikipe ya Benediction Excel Energy, buri umwe wese wahawe umwanya wese yatangiye avuga ko yishimiye urwego ikipe igezeho kuko ngo rwari urugendo rukomeye, kwihangana no kwigomwa bikomeye.
Patrick Byukusenge, Jean Bosco Nsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Didier Munyaneza (U23), Eric Manizabayo (U23), Yves Nkurunziza (U23), Manizabayo Eric (U23) ni bo bakinnyi bagaragajwe kuri uyu muhango. Aba bakinnyi bose bahawe umwanya batangira bavuga ko bishimiye urwego ikipe yabo iriho (Ndishimye Cyane).
Bayingana Aimable perezida wa FERWACY mu mwambaro wa Benediction Excel Energy
Benediction Excel Energy ni imwe mu makipe (Clubs) azitabira Tour du Rwanda 2019 biteganyijwe ko izatangira ku Cyumweru tariki 24 Gashyantare kugeza tariki ya 3 Werurwe 2019. Benediction Continental Team ni yo kipe (Club) rukumbi iva mu Rwanda izitabira Tour du Rwanda 2019 kuko izaba iri ku kigero cya 2.1, isiganwa ryitabirwa n’amakipe (Clubs) yazamutse mu ntera ku rwego rwa Afurika n’isi muri rusange.
Uwizeyimana Bonaventure ati "Ndishimye cyane ku myaka 8 maze muri iyi kipe ikaba izamutse ndimo"
Benediction Excel Energy abantu babona ku rwego rwa Afurika nk’ikipe yemerewe kwitabira amarushanwa akomeye, yashinzwe na Munyankindi Benoit afatanyije na Sempoma Felix mu 2005 bivuye mu rukundo n’ubushake bari bafitiye iterambere ry’umukino w’amagare by’umwihariko bashingiye ku bana bafite impano bari mu karere ka Rubavu. Magingo aya, Munyankindi Benoit ni visi perezida mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gihe Sempoma Felix ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, akazi afatanya na Magnell Sterling.
Sempoma Felix umutoza akaba na perezida wa Benediction Excel Energy
Iyi kipe yakomeje kugira abakinnyi beza bagiye bahesha u Rwanda ishema biza kugera mu 2015 ubwo Nsengimana Jean Bosco atwara Tour du Rwanda 2016. Nsengimana kuri ubu yujuje imyaka umunani (8) ari umukinnyi wa Benediction Continental Team.
Iyi kipe kandi yaje kongera kugira ishema ubwo Uwizeyimana Bonaventure yatwaraga agace kamwe mu twari tugize La Tropicale Amisa Bongo 2014.
Abakinnyi ba Benediction Excel Energy imbere y'abitabiriye umuhango wabereye muri Waka Fitness
Benediction kandi yaje kubamo Gasore Hategeka watwaye shampiyona y’u Rwanda 2017. Kuri ubu Benediction CT irimo Munyaneza Didier ufite shampiyona y’u Rwanda 2018.
Benediction yongeye kuzamura amashimwe ubwo mu 2016 bitabiraga Tour du Rwanda 2016 Mugisha Samuel yatwaraga igihembo cy’umukinnyi uzi kuzamuka (King of Mountain). Hadi Janvier wanabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu yatwaye Tour du DR Congo 2018.
Munyaneza Didier yiyereka abantu mu kumurika Benediction Excel Energy
Sempoma Felix umutoza akaba na perezida w’ikipe ya Benediction Excel Energy nyuma yo kuba iyi kipe yarageze ku ntera nziza mu iterambere ry’umukino w’amagare, avuga ko ari ibyishimo ku banyamuryango b’ikipe, abakunzi b’umukino w’amagare muri rusange kandi ko bishimishije.
“Mu mutima biranshimishije kuko dutangira byarasakuje turashakisha ariko twabigezeho. Ntabwo nabura kwishima kuko ikintu cyakugoye ukakigeraho kirashimisha”. Sempoma
Sempoma Felix yerekana bimwe mu bikoresho Benediction Excel Energy izakoresha
Muri uyu muhango kandi ikipe ya Benediction Excel Energy yagaragaje abaterankunga batandukanye barimo; Excel Energy n’Inyange nka kompanyi zaje mbere mu kubatera inkunga. Abandi batera nkunga ndetse bava hanze y’u Rwanda harimo abazajya babaha imyenda, inkweto, amagare n’ibindi nkenerwa.
Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu yari ahari
Nosisi Toussaint umunyamabanga muri FERWACY
Benediction Excel Energy igomba kutangira ihatana muri Tour du Rwanda 2019 ariko nyuma bakaba bateganya kuzitabira amarushanwa mpuzamahanga agenda abera ku mugabane wa Afurika n’u Bubiligi.
Benediction Excel Energy iri kwitegura Tour du Rwanda 2019
TANGA IGITECYEREZO