RURA
Kigali

Basketball: U Rwanda rwibitseho itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/02/2025 8:51
0


Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yitwaye neza itsinda Gabon itsinda amanota 81-71, ibona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika kizaba mu 2025.



U Rwanda rwari rwinjiye muri uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo ruhabwe amahirwe yo kujya muri iri rushanwa, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya mbere rwahuriyemo na Sénégal na Cameroun.

Abakinnyi b’u Rwanda batangiye bagaragaza inyota y’intsinzi, maze batsinda agace ka mbere n’amanota 24 kuri 16. Agace ka kabiri Gabon yakayoboye n’amanota 18 kuri 17. Nubwo bimeze bityo, u Rwanda rwasoje igice cya mbere ruri imbere n’amanota 41-34.

Mu gace ka gatatu, U Rwanda  rwakomeje kuyobora umukino kuko rwari rumaze kugira amanota 64-53.

Agace ka nyuma kabaye ako kwihagararaho, Gabon ikora uko ishoboye ngo igabanye ikinyuranyo, ariko imbaraga z’Abanyarwanda zituma bikomeza kugora.

Umukino warangiye u Rwanda rwegukanye intsinzi y’amanota 81-71, ibaha itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025.

Ni ubwa karindwi u Rwanda ruzitabira iri rushanwa, nyuma y’aho inshuro nyinshi rwitabiraga kubera ubutumire cyangwa ubwo rwabaga rwaryakiriye nk'uko byari byagenze mu 2011 ubwo rwari rwaherukaga kwitabira rutatumiwe.

Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Angola guhera tariki ya 12 kugeza ku ya 24 Kanama, cyitabirwe n’amakipe 16 azaba yatsindiye ayo mahirwe.

U Rwanda rwabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cya Basketball
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND