RFL
Kigali

Polisi y’u Rwanda yungutse imbwa 16 zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge no gutahura ibisasu by’ubwoko bwose

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/01/2019 12:05
0


Kugira ngo umutekano w’abantu n’ibyabo urusheho kugenda neza, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rikoresha imbwa rizwi ku izina rya “canine brigade”. Izi mbwa zikaba zikoreshwa mu gusaka ibiyobyabwenge bitandukanye ndetse no gutahura ’ibisasu by’ubwoko bwose bishobora guturika.



Ni muri urwo rwego, iri shami rya Polisi rishinzwe guhora ryongera izi mbwa imyitozo izifasha kunganira abapolisi mu kazi kabo kaburi munsi ko gucunga umutekano. Tariki ya 16 Mutarama, hakaba hasojwe imyitozo y’ibyumweru bibiri y’imbwa  16 n’abatoza bazazikoresha mu kazi kaburi munsi  yaberaga ku kicaro k’iri shami (canine brigde) gihereye mu kagari ka Masoro, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko buri mbwa iba ifite umupolisi nawe uba warahuguwe uko azajya ayiha amabwiriza, uko yayihana iramutse itumviye amabwiriza ayihaye, ndetse n’uko yayishimira igihe ishyize mu bikorwa amabwiriza yayihaye.

Canine brigde ivuga ko izimbwa zimaze iminsi zitozwa zaguzwe mu gihugu cy’Ubuholandi, zikaba zirimo amoko atatu ariyo: Germany Shepherd, Beligian malinois na Butch Shepherd. Mubyo zatojwe harimo kugira kumvira amabwiriza, gusaka imodoka, imizigo, n’ahandi hantu hacyekwa ibishobora guhungabanya umutekano.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda mu gusoza iyi myitozo yavuze ko izimbwa zikora akazi kanini.          

Yagize ati” Muzi neza ko umutekano w’abantu n’ibyabo ariwo shingira ya byose, kuko iyo hari umutekano abantu barishyira bakizana n’iterambere rikihuta kandi ibyo bikaba inshingano cyane za Polisi. Hari ibyo rero Polisi idashobora gutahura n’amaso byihuse, izi mbwa rero zikora akazi gakomeye kunganira Polisi zitahura ibiyobyabwenge n’ibisasu kuko zihumurirwa nabyo, dore ko akenshi ababifite baba babihishe ahantu umuntu atapfa kubona”.

DIGP Marizamunda yavuze ko igipolisi cy’u Rwanda kirushaho kugenda kiyubaka mu rwego rwo gucunga no kubungabunga umutekano, aha yaboneyeho gusaba abatoza kujya bahora biyibutsa ubumenyi bahawe hagamijwe gukoresha neza izi mbwa zigatanga umusaruro.

Yagize ati” Kwiga ni uguhozaho. Ubu iterambere ryaraje, umuntu ashobora no kwigira ku byuma by’ikoranabuhanga akoresheje murandasi, mu myitozo mwahawe mushyiremo umuhati mukore ubushakashatsi kugira ngo murusheho kunguka ubumenyi bw’uko izimbwa zakoreshwa zikarushaho gutanga umusaruro”.

Yasoje ashimira abatoza batanze imyitozo kuri abo bapolsi ndetse n’izo mbwa. Ramon Guerain, umutoza mukuru watoje aba bapolisi waturutse mu Buholande  mu kigo cya the Police Dogs Centre Holland, yashimiye aba bapolisi imyitwarire myiza bagaragaje,ndetse  n’umuhati mu masomo bahawe.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge byubwoko bwose ndetse n’ibiturika bitandukanye.Imbwa imwe ikaba ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND