Kigali

Imurikwa rya album Mowzey Radio yasize akoze atarapfa ryahagaritswe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2019 11:31
2


Umuryango wa Nyakwigendera Moses Nakintijje Ssekiboggo waryubatse nka Mowzey Radio witabaje abanyamategeko bawo uhagarikisha ibirori byiswe ‘Album Listening Party’ byateguriwe kumurika albumu ‘Moses The Great’ yasize ikozwe na Radio atarapfa.



Ibirori byiswe ‘Album Listening Party’ byari bimaze iminsi bitegurwa, hagamijwe kumvisha abakunzi b’umuhanzi Radio ibihangano yasize akoze, gusa ibi birori byahagaritswe nyuma y’uko umuryango w’uyu muhanzi witabaje abanyamategeko bawo bandika bahagarika imurikwa ry’iyi alubumu ‘Moses the Great’ .

Iyi alubumu yise ‘Mose the Great’ ikubiyemo indirimbo icumi. Itangazo rigenewe abanyamakuru n’abandi ribuza ishyirwa hanze rya alubumu ya Radio, riragira riti: “Twakiriye amakuru y’uko hari abantu ndetse n’inzego biteguye gushyira hanze indirimbo ndetse n’ibindi bikorwa bya Ssekibogo Nakitije Moses [Mowzey Radio].

Bungamo bati “Turamenyesha abantu bose, ibitangazamakuru n’abandi ko nta rwego nta rumwe rwemerewe gushyira hanze ibihangano bya Nyakwigendera Mowzey Radio atabiherewe uburenganzira.”

Imurikwa rya albumu ya Radio ryahagaritswe.

Banavuze ko umuntu wese/urwego uzarenga kuri uyu mwanzuro agashyira hanze ibihangano bya Radio atabiherewe uburenganzira azabihanirwa n’amategeko. Iyi albumu yagombaga gushyirwa hanze, ndetse igatangira gucuruzwa. Radio wasize imishinga myinshi y’indirimbo muri studio.

Radio wavutse kuya 01 Mutarama 1985, yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko, ku wa 01 Gashyantare 2018. Ibizamini by’abaganga byemeje ko yakomeretse ku bwonko. Yakubitiwe mu kabari, mu gace ka Entebbe, kari mu birometero 35 uvuye mu mujyi wa Kampala. Yavuriwe mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Itangazo ry'abanyamategeko b'umuryango wa Radio.

Radio yitabye Imana, kuya 01 Gashyantare 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mfitumukiza inoccent6 years ago
    ndashaka kumenya radio yapfuye aphite indirimbo igahe
  • mfitumukiza inocent6 years ago
    ndashaka music



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND