RURA
Kigali

Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we w’imyaka 10 no kumwanduza SIDA

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:5/04/2025 5:39
0


Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Post, ivuga ko muri Nigeria polisi yataye muri yombi umugabo w'imyaka 48 y'amavuko akurukirantweho gusambanya umwana we w’imyaka 10 ndetse akanamwanduza Virusi itera SIDA.



Ibi byabereye mu gace ka Ughelli gaherereye mu majyepfo ya Leta ya Delta yo muri Nijeriya. Daily Post ivuga ko ukekwaho icyaha witwa David, yatawe muri yombi mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 04 Mata 2025.

Isuzuma ry'ubuvuzi ryakozwe na Polisi, ryerekanaga ko uwahohotewe yasambanyijwe kenshi na se.Na none kandi bivugwa ko ukekwa yaryamanaga n’abagore benshi , bikekwa ko ari ho yakuye icyo cyago yamaze no kwanduza umugore we.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko nyina w’uwahohotewe abonye umwana we atangiye kujya arwaragurika cyane, maze amujyana kwa muganga. Nyuma nibwo ibisubizo byo kwa muganga byemeje ko uyu mwana yanduye Virusi itera SIDA.

Nyina yamubajije uko byagenze, maze umwana aza kuvuga ko se yari amaze igihe kinini amusambanya.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Delta, SP Bright Edafe yemeje aya makuru, avuga ko uyu mugabo afunze ndetse iperereza rikaba riri gukorwa kuri iki kibazo.

Isiraheli Joe, uba mu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu, avuga kuri iki kibazo, yasabye ubuyobozi bwa polisi muri Leta ya Delta ko bakura ukekwa muri sosiyete mu rwego rwo kurinda abaturage, no kugira ngo adakomeza gukwirakwiza icyi cyorezo ndetse atazagira abandi bantu b’inzirakarengane yanduza. 

Yasabye Polisi gutanga ubutabera kuri iki kibazo.
 

Yasabye kandi Minisiteri y’Ubuzima kwihutira gufasha uyu mwana wahohotewe, mu buryo bwo kumuganiriza no kumufasha mu buryo bw’ubuvuzi, kugira ngo abashe gusubira mu buzima busanzwe nta hungabana afite.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND