RURA
Kigali

Yakatiwe burundu azira gusambanya umukecuru w'imyaka 70

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:5/04/2025 11:36
0


Umugabo w’imyaka 44, Lindile Hini, yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko Rukuru rw’Amajyepfo y’Uburengerazuba muri Afurika y'Epfo, nyuma yo guhohotera umukecuru w’imyaka 70 mu karere ka Kwazakhele, Gqeberha ku ya 29 Ukwakira 2023. Icyaha cyabaye nyuma yo kwinjira mu nzu y’umukecuru afite umugambi wo kumufata ku ngufu.




Ishami ry'Ubushinjacyaha (NPA) mu itangazo ryaryo ryasohotse ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, ryavuze ko urukiko rwakatiye Hini kandi imyaka itatu y'igifungo kubera kwinjira munzu agamije gusambanya umukecuru, ndetse n'imyaka ibiri y'igifungo kubera kwica itegeko rigenga abantu bakuze by'iyongera ku gifungo cya burundu.

Lindile Hini yari amaze igihe kirekire afite umugambi wo kugirira nabi uwo mukecuru.

Urukiko rwagaragaje ko Hini yari yarashatse uburyo bwo gukora icyo cyaha mbere y’uko agishyira mu bikorwa. Aho yasanze aryamye mu nzu urugi rufunguye aramwinjirana yamubwiye ko "ari umugambi yari amaranye igihe kirekire" abandi bari hanze akamusambanya. Ibi byerekana ko atari iby’uburangare gusa, ahubwo yari yaratekereje neza, ndetse akabona n'umwanya wo kubishyira mu bikorwa ku buryo bwihariye nk’uko yabivuze mu rubanza.


Nk'uko bitangazwa na Tori.ng nyuma y’iki gikorwa cy’urugomo, umukecuru yatangaje ibyabaye, maze afatanya n’umuhungu we gutanga raporo kuri polisi. Hini yaje gutabwa muri yombi ku ya 2 Ugushyingo 2023, ashyikirizwa ubutabera. Urukiko rwategetse ko ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu, bitewe n'uko igikorwa cyari cyateguwe kandi kikaba cyarateye ingaruka ku buzima bw’umukecuru. 

Abanyamategeko bagaragaje ko iki cyaha cyari gikomeye cyane, kikaba kigaragaza uburyo umuntu ashobora kubangamira ubuzima bw’abandi mu buryo bukomeye. Aho umuntu ashobora gukora icyaha ari umugambi amaze igihe cyinini ategura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND