Umuhanzi Kasirye Martin wiyise MC Tino yasohoye indirimbo nshya yise ‘I don’t care’, avuga ko yayiririmbye nyuma yo kubona ko hari abinjirira abandi mu buzima. Yakanguriye abantu kutita ku magambo n’amabwire ahubwo bagakomeza ubuzima.
MC Tino yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yayiririmbye agamije gukangurira abantu kutita ku magambo n’amabwire, ati “…Ni indirimbo naririmbiye abantu bose, ntibakite ku magambo, amabwire n’ibindi….Abantu nibazajya bakubwira ko wambara nabi ujye ubasubiza ati ‘I don’t care’,”
Yungamo ati “Impamvu nayikoze n’uko nyine hari
amagambo yagiye avugwa menshi ugasanga umuntu ari kuvuga ibintu, bari
kwinjirira ubuzima bw’abandi. Rero umuntu wese ukwinjiriye mu buzima uzajye umubwira
uti ‘I don’t care’. Ni indirimbo y’abafana
banjye, ni nziza kandi abamaze kuyumva bayishimiye. »
Akomeza avuga ko iyi ari yo ndirimbo ya mbere ashyize hanze muri uyu mwaka 2019 kandi itari kuri alubumu aherutse kumurika yise ‘Umurima’. Avuga ko yatangiye urugendo rwo kongera gukora indi alubumu nshya.
Kayisirye Martin[MC Tino] amaze gukora indirimbo nka: “Njyewe nawe”, “My Love” yahuriyemo na Javada, “Umurima” yitiriye alubumu ye nshya, “Mula”, “Finest Girl” yakoranye na Aime Bluestone, “My Time” n’izindi nyinshi.
TANGA IGITECYEREZO