Kuri iki Cyumweru tariki 30/12/2018 itorero umuriro wa Pentekote ryiyomoye kuri ADEPR ryimitse abapasiteri bane ndetse n’abadiyakoni 201. Ni mu muhango witabiriye n’abakristo benshi cyane ubera muri Kigali ku cyicaro gikuru cy’iri torero.
Abapasiteri bane
bimitswe mu itorero Umuriro wa Pentekote ni Muneza Vianney, Hakizimana Jean
Damascene, Rusigirwa Alphonse na Mutabaruka Epimaque. Himitswe n’abadiyakoni
201 baturutse hirya no hino mu gihugu mu itorero Umuriro wa Pentekote. Ni
umuhango wabereye i Kibagabaga ku cyicaro gikuru cy’itorero Umuriro wa
Pentekote mu Rwanda, uyoborwa n’umuyobozi mukuru w’iri torero ku rwego rw’igihugu,
Pastor Majyambere Joseph.
Pastor Majyambere Joseph uyobora Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda
Pastor Majyambere yasabye abapasiteri yahaye inshingano kureka akandi kazi kose bari basanzwe bakora, bakiyegurira umurimo wo kuyobora abakristo nk’inshingano bagomba gukora mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ngo bazajya batungwa n’abakristo. Yaba abo yimikiye kuba abapasiteri n’abo yahaye inshingano z’ubudiyakoni, yabasabye gukunda itorero rya Kristo no kutazarigambanira anabasaba gushaka abakristo yaba ku manywa ndetse na n’ijoro.
Abapasiteri bimitswe na Pastor Majyambere,...hano bari kumwe n'abagore babo
Pastor Majyambere uvuga ko yafunzwe inshuro zirenga eshatu azira ubutumwa bwiza, yabibukije ko bahawe inshingano mu gihe kitoroshye cy’iminsi y’imperuka aho bazahura na byinshi bibaca intege, kurenganywa bazira Kristo n’ibindi. Icyakora yabasabye kumufatiraho icyitegererezo nk’uko nawe agifatira kuri Yesu Kristo. Yabasabye kandi kudakunda amafaranga nk’uko nawe atayakunda. Kwicisha bugufi, kuba hafi y’abakristo bagiye kuyobora, gukiranuka muri byose, ni bimwe mu byo bigomba kubaranga nk’abahamagariwe umurimo w’ubutambyi.
Itorero Umuriro wa Pentekonte ryashinzwe mu mwaka w’2001 nyuma y’aho Pastor Majyambere yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mukristo mu gihe cy’Igaburo Ryera. Pastor Majyambere we avuga ko abakristo bose bagomba gusangirira ku gikombe kimwe nk’uko Yesu Kristo yasize abisabye intumwa ze kujya zibigenza gutyo iteka.
Ni umuhango witabiriwe n'abantu benshi cyane
TANGA IGITECYEREZO