RURA
Kigali

Pastor Amani Stephane yiyambaje abarimo Alexis Nkomezi mu ndirimbo amaranye imyaka irenga 20 - VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/04/2025 16:03
0


Umuramyi akaba n’umushumba, Pastor Amani Stephane, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya 'Yesu Ndaguhimbaza,' yakoranye na Alexis Nkomezi na korali Incense of Praise, imwe mu zikomeye zikorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Iyi ndirimbo yanditswe mu mwaka wa 2002, ikaba yari imaze imyaka irenga 20 itegerejwe. Nubwo hashize igihe kinini yanditswe, ubutumwa bwayo buracyafite imbaraga zo guhumuriza no guhesha umugisha abayumva.

Pastor Amani Stephane yahisemo gukorana n’itsinda Incense of Praise, rigizwe n’abasore n’inkumi bafite umutima wo kuramya no guhimbaza Imana, batozwa na Producer Yannick.

Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati: "Wahaye ubuzima bwanjye agaciro, nari uwo gupfa urampa ubugingo, imitwaro yari indemereye warayintuye, none ubu ndidegembya muri we arampagije ndamushima."

Kimwe mu bitangaje kuri iyi ndirimbo 'Yesu Ndaguhimbaza,' ni uko umucuranzi w’ingoma witwa Blessed ari umuhungu wa Pastor Amani Stephane, akaba yaravutse nyuma y’uko se yanditse iyi ndirimbo, kuko uyu munsi afite imyaka 22 y'amavuko.

Pastor Stephane amaze gukora indirimbo nyinshi zakunzwe mu muziki wa Gospel, zirimo 'Vuga Rimwe' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Iyo niyo Mana,' 'Anawezi' n’izindi.

Amashusho y’iyi ndirimbo 'Yesu Ndaguhimbaza' agaragaramo ibihe bikomeye byo gusenga no guhimbaza Imana, ari na yo mpamvu akomeje kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.


Pastor Amani Stephane yashyize hanze indirimbo amaze imyaka irenga 20 yanditse

Ni indirimbo yakoranye na Alexis Nkomezi avuga ko afata nk'umuramyi mwiza kandi w'umuhanga

Iyi ndirimbo kandi igaragaramo itsinda ry'abaramyi ryitwa Incense of Praise, abasore n'inkumi basizwe amavuta yo kuramya

">Nyura hano urebe indirimbo 'Yesu Ndaguhimbaza' ya Pastor Amani Stephane yahuriyemo na Alexis Nkomezi ndetse na Incense of Praise

">
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND