Galed Choir ibarizwa muri ADEPR Nyakabanda-Kicukiro yasohoye indirimbo nshya yitwa “Hembura”, ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya, muri Nehemiya 1:1-8. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo meza, ikaba yuje ubutumwa butabaza Imana ngo ihembure Itorero ryayo.
Galed Choir basobanuye ko amagambo y’iyi
ndirimbo "Hembura" akomoka ku nkuru ya Nehemiya, umugabo wamenye ko Yerusalemu yasenyutse, arababara cyane, ararira, yiyiriza ubusa,
asenga Imana ngo igirire imbabazi abantu bayo kandi iyubake bundi bushya.
Inkuru ya Nehemiya yerekana ukuntu yari afite umutima wita ku gihugu cye n’ukwizera gukomeye mu masezerano y’Imana, aho yagize ishyaka ry'umurimo, agahaguruka akubaka inkike n'amarembo bya Yerusalemu.
Galed Choir bahanika amajwi yabo bagasaba Imana guhembura ubwoko bwayo. Bati "Hembura itorero ryawe hagati muri iyi myaka, hembura abana bawe hagati muri iyi myaka, hembura abo wahamagaye hagati muri iyi myaka, kuko imbabazi zawe zihoraho iteka, Mana we utubabarire."
Bakomeza bavuga ko "abantu b'Imana nibaca bugufi bakemera kumva ijambo ryayo ryera, nayo izumva iri mu Ijuru ibababarire ibyaha byabo". Bati "Nuko rero iki nicyo gihe, abambaza Uwiteka bave mu ngeso mbi, bave mu bidatunganye bakore ibyiza, nibyo bikwiriye abana b'Imana".
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ernetse Rutagungira Umuyobozi wa Galed Choir, yagize ati: “Twizeye ko “Hembura” izakora ku mitima ya benshi kandi ikabatera gukomeza gushaka Imana mu bihe bikomeye, nk'uko Nehemiya yabigenje.”
Galed Choir ikunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zo guhimbaza Imana zirimo “Nyumva” na “Waduhaye uw’agaciro". Indirimbo zabo zuzuye ihumure n’ubutumwa bukomeza imitima. Aba baririmbyi ntibajya bicara ngo batimaze ahubwo bahorana ishyaka ryo kuririmbira Imana.
Iyi korali ikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gikirisitu haba mu Rwanda no hanze yarwo. Indirimbo yabo nshya ubu iraboneka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo na Youtube no ku masoko yo kuri internet acuruza umuziki.
Galed Choir irashishikariza abakristu kumva iyi ndirimbo yabo nshya bakayisangiza bagenzi babo kugira ngo ubutumwa burimo bugere kure cyane cyane ku bakeneye guhumurizwa n'Imana. Aba baririmbyi bakoze amashusho y'iyi ndirimbo bambaye imyenda y'ababutsi, bagasaba Imana guhembura Itorero ryayo n'abo yahamagaye.
Galed choir bashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho bise "Hembura"
REBA INDIRIMBO NSHYA "HEMBURA" YA GALED CHOIR
TANGA IGITECYEREZO