RFL
Kigali

CAN 2017: Akon na Davido bakiriwe nk’abanyacyubahiro muri Gabon

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:13/01/2017 11:34
0


Umuhanzi Akon na Davido ni bamwe mu bagomba kuririmba mu birori byo gutangiza imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kigomba kubera muri Gabon, kigatangira mu mpera z’iki cy’umweru.



Ku munsi w’ejo ku wa kane ubwo aba bahanzi bageraga i Libreville muri Gabon bakiriwe mu buryo bw’icyubahiro ndetse bahabwa ikaze na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba.

Ikinyamakuru Pulse gitangaza ko aribwo bwa mbere umuhanzi Davido ukomoka muri Nigeria yakiriwe n’umukuru w’igihugu mu bihugu byose bya Afurika yagiye gukoreramo ibitaramo. Gusa mu ijoro ryo ku itariki 03 rishyira iry’itariki 04 Nyakanga 2014 ubwo Davido yazaga gutaramira Abanyarwanda mu kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 20, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Kanombe, Davido yahahuriye na Perezida Kagame wari uri uhanyuze ari kumwe n’umuryango we. Icyo gihe Perezida Kagame yahaye ikaze Davido mu Rwanda anamwemerera ko azitabira igitaramo cye yagombaga gukora bukeye bwaho.

absh

Tariki 03 Ukwakira 2017 ubwo Davido yahuriraga ku kibuga na Perezida Kagame n'umuryango we ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali

davido-ali-bongo-akon-gabon (2)

Mbere y'uko Perezida Ali Bongo Ondimba ahagera Davido yari afite amatsiko n'ibyishimo

davido-ali-bongo-akon-gabon (3)

Davido asuhuzanya na Perezida wa Gabon

davido-ali-bongo-akon-gabon (4)

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Mutarama 2017 nibwo hateganyijwe umuhango wo gutangiza CAN 2017. Nyuma y’umuhango wo kuyitangiza, hateganyijwe imikino ibiri. Ubanza uzahuza Gabon yakiriye iki gikombe n’igihugu cya Guinea  Bissau ku isaha ya saa mbiri z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda. Uzakurikirwa n’umukino uzahuza Burukina Faso na Cameroon  ku isaha ya saa tanu z’ijoro.

Uko imikino yose yo mu matsinda iteganyijwe 

Fix 1

Fix 2

Fix 3






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND