Perezida Trump yasabye Ukraine gutanga uburenganzira ku mutungo kamere nk’ingwate y’inkunga ya gisirikare, bishobora kuvamo impaka ku mubano w'Ibihugu byombi.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Ukraine igomba gutanga uburenganzira kuri bimwe mu byuma by’agaciro byayo nk’ingwate yo gukomeza kubona inkunga ya gisirikare ihabwa na Amerika mu kurwanya u Burusiya.
Iyi ngingo yazamuye impaka ndende mu bijyanye na dipolomasi n’icyerekezo cy’ubufasha Amerika itanga ku bihugu biri mu ntambara.
Trump yagaragaje ko Amerika yashoye amafaranga menshi mu gufasha Ukraine, bityo ko igihe kigeze ngo ibone inyungu ivamo. Yagaragaje cyane ko Ukraine ifite umutungo kamere ukomeye nka titanium, lithium, na "rare earth elements" — ibyuma bikoreshwa mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, indege, n’intwaro zigezweho.
Ku bw’ibyo, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Zelenskyy bugomba kwemera gutanga uburenganzira ku bucukuzi bw’ibi byuma kugira ngo buhabwe inkunga ya gisirikare y’igihe kizaza. Aya magambo yatumye bamwe mu basesenguzi basanga Trump ashaka guhindura inkunga ya gisirikare igicuruzwa aho kuba igikorwa cyo gushyigikira igihugu cyibasiwe.
Ibihugu by’i Burayi byagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo gishobora guca intege umuryango mpuzamahanga mu gufasha Ukraine, bigatuma ibihugu bikize bifata umwanzuro wo gukorana na Ukraine hagendewe ku nyungu zabo bwite aho gukurikiza indangagaciro zo kurengera ubusugire bwacyo.
Icyakora, Trump si we wa mbere werekanye ko Ukraine ari igihugu gifite umutungo kamere ukomeye ushobora kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw’isi. Amerika n’ibihugu by’i Burayi bimaze igihe bifite inyota yo kugira uruhare mu bucukuzi bw’ibi byuma kuko biri mu bihugu bifite umutungo wa titanium uri ku rwego rwo hejuru ku isi.
Kubyifashisha byafasha ibihugu bikomeye kugabanya ububasha u Bushinwa bufite ku isoko ry’ibi byuma kuko ari bwo bwiganje mu kubicukura no kubigurisha ku rwego mpuzamahanga.
Ku rundi ruhande, Ukraine ishobora kwitegereza neza niba kwemera ubusabe bwa Trump bitayishyira mu bibazo by’igihe kirekire. Hari impungenge ko kwemera ibyo asaba byayibuza kugenga umutungo wayo bwite mu bihe bizaza, bikaba byashyira mu kaga ubusugire bw’ubukungu bwayo.
Mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’impande zombi, haribazwa niba Ukraine izemera kugurisha umutungo wayo kugira ngo ibone inkunga ya gisirikare, cyangwa niba izashaka ubundi buryo bwo gukomeza kubona ubufasha butayisaba gutanga uburenganzira ku mutungo kamere ifite.
Ibi bizagira ingaruka nini ku cyerekezo cy’inkunga za gisirikare zihabwa ibihugu biri mu ntambara, ndetse no ku mubano wa Amerika na Ukraine mu myaka iri imbere.
Inkomoko: CNN
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO