Nyuma y'inkuru zivuga ko Mbosso yaba yarasabwe kwishyura amafaranga menshi kugira ngo ave muri WCB, ubu Diamond Platnumz, umuyobozi wa wayo, yahise atangaza ko ibivugwa atari ukuri, kandi ko ibintu byose byarangiye neza hagati yabo.
Diamond Platnumz yavuze ko bari mu biganiro na Mbosso, ndetse ko bagiye gutangiza gahunda nshya yo kumufasha mu mikorere ye kandi ko byose biri mu nzira nziza.
Diamond abinyujije kuri Instagram na Facebook yagize ati: "Twagiranye ibiganiro byiza na Mbosso, uburyo bwo gutangira kwitirirwa imirimo ye, kandi twarangije neza icyo gikorwa cyacu".
Diamond yanasabye abantu kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo ku birebana n'ubufatanye bwe na Mbosso, agira ati: " Inkuru zose ziri kuvugwa ku byerekeye Mbosso, ndabasaba kubireka, kugeza igihe tuzaba twaratangaje ibikurikira mu buryo bwemewe n'amategeko".
Diamond Platnumz yavuze ko inkuru zivuga ko Mbosso atakibarizwa muri WCB ari ibinyoma
TANGA IGITECYEREZO