Kigali

Uko Chelsea FC yigeze kwifuza umukinnyi w'umunyarwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:5/02/2025 11:15
0


Nyugariro Emery Bayisenge ukinira Gasogi United, yahishuye ko mu buto bwabo ubwo bajyanye Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi, ikipe ya Chelsea yifuje umunyarwanda Charles Tibingana ariko ntibamenye iyo byapfiriye.



Byari byitezweko ko abakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 bazaba amakiriro y’u Rwanda muri ruhago. Icyizere cyari uko bamwe muri bo bashobora kujya i Burayi n’ahandi ariko ubu benshi muri bo bicaye ku ntebe z’abasimbura mu byiciro byo hasi mu Rwanda ndetse abandi ntawe uzi irengero ryabo.

Uwahoze ari Kapiteni w’abo bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatarengeje imyaka 17 cyakiniwe muri Mexique, Emery Bayisenge, mu kiganiro yagiranye na Youtube Channel ya Aime Niyibizi Empire, yashimangiye ko bagiye babona amahirwe menshi ariko bikarangira gutyo gusa ntibamenye icyayazitiye.

Emery Bayisenge yahishuye ko ubwo biteguraga kujya mu gikombe cy’Isi, ikipe ya Chelsea FC ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yifuje Charles Tibingana ariko bikarangira batamenye impamvu yatumye uyu mukinnyi atajya kuyikinira.

Emery Bayuisenge yagize ati “ Buriya hari n’ikintu mutazi kuko Charles Tibingana ikipe ya Chelsea FC yaramushakaga.

Mbere yo kujya mu gikombe cy’Isi turi mu myiteguro, Chelsea yaramushatse kandi byo ndabizi neza. Nawe ubwe yarabyivugiye ariko sinzi ukuntu byagenze kuko sinagumye gukurikirana neza ngo menye ngo byarangiriye hehe, ariko twakinnye igikombe cy’Isi afite isezerano ko nikirangira azajya muri Chelsea.

Charles Tibingana ni umwe mu bakinnyi bakiniye u Rwanda mu gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexico mu 2011, ariko kubera uko impano zabo zitakomeje kwitabwaho nyuma yo kuvayo  kugeza ubu abo bakinnyi bakaba batacyibukwa.

Emery Bayisenge yenasobanuye ko hari n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bifujwe n’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda ku mugabane w’u Burayi ariko ibyabo ntibaze kumenya aho byarangiriye. 

Abo bakinnyi barimo na Nsabimana Eric Zidane Kapiteni wa Police FC kugeza ubu, Ndatimana Albert, Nzarora Marcel ndetse n’abandi.

Tibingana Charles wabuze amahirwe yo gukinira Chelsea, yanyuze mu makipe atandukanye nka Proline na Victoria University zo muri Uganda, yakiniye APR FC, Bullets, AS Kigali, Yala United, Uttradit na Bugezera FC yo mu Rwanda ikaba ari nayo aheruka kugaragaramo.

Charles Tibingana yifujwe na Chelsea ariko birangira atagiye kuyikinira mu 2011






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND