Nyuma y’isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2025, umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yagaragaje ko atishimiye kuba ikipe ye itarabashije kongeramo abakinnyi bashya.
Icyakora Mikel Arteta utoza Arsenal yashimye uko ubuyobozi bw’ikipe
bwabaye bwitonze mu gufata ibyemezo, bugashishoza ku bakinnyi bashoboraga
kugurwa.
Mu gihe Arsenal yari yitezweho kwiyubaka, by’umwihariko mu busatirizi, no
kuziba icyuho kubera ibibazo by’imvune byakomye mu nkokora iyi kipe y’i Londres,
isoko ry’igura n’igurisha ryarinze rifungwa iyi kipe nta mukinnyi isinyishije
cyangwa ngo itire.
Arteta yagaragaje ko bari bafite intego yo kongera imbaraga mu ikipe ariko ntibabasha kubigeraho. Ati "Twari dufite gahunda yo gushaka abakinnyi bashya bazana impinduka, ariko kubera impamvu zitandukanye, ntibyadukundiye.
Ibyo biradutera agahinda, ariko icy’ingenzi ni uko tugomba
gukomeza gukorana ubushishozi mu igura n’igurisha, tukazenguruka isoko tureba
abakinnyi bazadufasha koko."
Impuguke mu bijyanye n’imari muri ruhago Kieran Maguire, yabwiye BBC Sport ko Arsenal yahuye n’isoko rikomeye, aho amakipe menshi yanze kugurisha abakinnyi bayo kubera ko imikino ya Champions League na Europa League yari ikomeje.
Kieran Maguire yagize ati: "Iyo Arsenal yashakaga umukinnyi, byasabaga
kujya ku isoko rikomeye. Gusa, bashobora kuba batabonye umukinnyi wari guhita
atanga umusaruro cyangwa se kuzamura urwego rw’ikipe."
Kubera iyo mpamvu, Arsenal yahisemo gukomeza gukina n’abakinnyi ifite,
aho Arteta avuga ko azagerageza kwishakamo ibisubizo bishya kugira ngo
ubusatirizi bw’ikipe budacumbagira.
Nubwo Arsenal itaguze abakinnyi bashya, hari abakinnyi batatu bayo
bayivuyemo nka Ayden Heaven wagiye muri Manchester United, Josh Robinson werekeje
muri Wigan Athletic naho Marquinhos rutahizamu w’Umunya-Brazil, yatijwe muri Cruzeiro
kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Nubwo Arsenal itabashije kwiyubaka uko byifuzwaga, iracyari mu rugamba
rwo guhatanira igikombe cya Premier League. Kuri ubu, iri ku mwanya wa kabiri
nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 5-1 ku Cyumweru. Ifite amanota atandatu
inyuma ya Liverpool, ariko Liverpool
iracyafite ikirarane.
Umutoza wa Arsenal ntabwo yishyimiye ko ikipe ye yarinze isoza isoko ry'igura n'igurisha itaguze umukinnyi n'umwe
TANGA IGITECYEREZO