RFL
Kigali

Rayon Sports 3 -1 Pepiniere: MU MAFOTO, umukino wa mbere Pepiniere yakinnye nyuma yo kugaruka muri ARPL

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:9/01/2017 16:19
1


Mu mukino wa 12 wa Azam Rwanda Premier League, Rayon Sports yakiriye ikipe ya Pepiniere FC yari iherutse kwikura muri Shampiyona iyitsinda 3-1. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama 2017.



Umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n'igice z'umugoroba. Nubwo Rayon Sports ari yo yahabwaga amahirwe menshi, mu gice cya mbere ikipe ya Pepiniere FC yagerageje kwihagararaho, ab'inyuma bayo bazibira ba rutahizamu ba Rayon Sports bari bayobowe na Moussa Camara. Ibintu byahindutse ku munota wa 61 ubwo Camara yatsindaga igitego cya mbere, ku wa 66 atsinda icya kabiri. Nyuma gato Camara yaje kuvunika ava mu kibuga asimburwa na Lomami Frank. Igitego cya 3 cya Rayon Sports cyatsinzwe na Nahimana Shasir ahita ayobora abafite ibitego byinshi. Kugeza ubu afite ibitego 11 naho Danny Usengimana ukinira Police FC akamugwa mu ntege n'ibitego 10.

MU MAFOTO:UKO UMUKINO WARI WIFASHE

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba 'Match generation' bafite umuco wo kuza kuri stade n'amaguru bagenda bakubita ingoma

Rwarutabura

Nk'ibisanzwe Rwarutabura aba yakereye gushyushya urugamba

Umufana wa Rayon Sports

Gucyenyera niko uyu yahisemo guseruka yambaye aje gufana Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

 Maasudi

Mbere y'umukino, Masudi Djuma yagaragazaga ibyishimo

Kayiranga asuhuza abakinnyi ba Rayon Sports

Kayiranga Baptiste yabanje gusuhuza abakinnyi b'iyi kipe yakiniye nyuma aza no kuyitoza

Kayiranga na Masudi

Arahoberana na Masudi Djuma wigeze kumubera umukinnyi anayoboye abandi nka kapiteni wa Rayon Sports ubwo Kayiranga yayitozaga

Basuhuzanya

Baraganira nk'abaziranye, mbere y'uko batangira guhanganisha amayeri batoza amakipe yabo

Abakapiteni

11 Pepiniere yabanjemo

11 ikipe ya Pepiniere FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi ba Rayon Sports bifotoje mu buryo butamenyerewe

Uburyo butamenyerewe nibwo Rayon Sports yifotojemo...umuzamu w'umusimbura na we yaje kwifotozanya n'abandi

Nyezamu wa Pepiniere yambara 71

Nyezamu wa Pepiniere yambara numero 71 mu mugongo

Nova Bayama

Rayon Sports

Mu gice cya mbere amakipe yombi yahanganiraga mu kibuga hagati

Camara afashwe na Hitimana Omar

Omar Hitimana, kapiteni wa Pepiniere yari yafashe Moussa Camara biramukundira mu minota 45 y'igice cya mbere 

Camara afashwe na Hitimana Omar

Yajya n'iburyo bwe nabwo agakomeza kumucungira hafi ariko mu gice cya kabiri ibintu byahinduye isura

Camara afashwe na Hitimana Omar

Senderi na Rwarutabura

RWARUTABURA VS SENDERI:' Sende!Ko wadushyize mu rujijo ukaririmba indirimbo z'amakipe yombi, ubundi mubyukuri ufana Rayon Sports cyangwa ufana umukeba?'

Senderi na Rwarutabura

'Umusa! rata mbwiza ukuri ndabona ari wowe mwazanye, Senderi ni umu-rayon wuzuye?'


 Mu kibuga hagati

Pepiniere yanyuzagamo ikagumana umupira ndetse ikawuhanahana neza

Mustapha

Umufana

NkundaMatch

NkundaMatch w'i Kilinda yibazaga impamvu ikipe ye itari kubona igitego

Abafana

Mbere y'uko Rayon Sports ibona igitego, abafana baba bumiwe

Abafana

Masudi

Hari aho byageraga, Masudi Djuma na we akibaza icyo yakora ngo igitego kiboneke

Masudi aha amabwiriza abakinnyi

Masudi n'abamwungirije bati ' Mushyire imipira imbere igere kuri Camara'

Kayiranga

Ku rundi ruhande, Kayiranga na we araha amabwiriza umukinnyi w'inyuma 'Muhagarare neza, ntimugire igihunga, ntabwo babacaho'

Bahanganiye umupira 

Bahanganiye umupira

Mu kibuga ntibiba byoroshye...umubyimba nawo urakora

Bahanganiye umupira

 Masudi vs umusifuzi

'Coach , subira inyuma dore warenze ahabugenewe'

Masudi vs umusifuzi

'Nyihanganira gato nibutse abakinnyi banjye amayeri nari nababwiye'

Masudi vs umusifuzi

'Mwambabariye mugakora ibyo twavuganye koko?'

 

 

 

Camara afashwe na Hitimana Omar

Camara afashwe na Hitimana Omar

Camara yari acungiwe hafi cyane

Camara afashwe n'abakinnyi ba Pepiniere FC

'Mutere imipira imbere cyane muyibarenze dore bamfashe ari 2'

Pepiniere

Camara afashwe na Hitimana Omar

Nova Bayama

Nova Bayama watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere

Camara acenga abakinnyi ba Pepiniere

Aramucenzeeee

Camara

Camara yakomeje guhatana ashaka igitego

Moussa Camara

Cyagezemoooo

Camara yishimira igitego cya 2 yatsinze muri uyu mukino

Ku mupira wa Camara hari handitseho ngo 'Dieu est Grand'(Imana ni nkuru)

abafana ba Rayon

Barishimira igitego

King James

King James umufana ukomeye wa Rayon Sports na we  yagaragazaga akanyamuneza

Abafana

Abafana

Iyo igitego kimaze kugeramo, bafana bashishikaye

Mustapha

Mustapha

Urukweto rwa Camara

Ku rukweto rwa Camara hari handitseho ngo' Je t'aime Maman'(Ndagukunda mama)

Camara

Nyuma gato yo gutsinda igitego cya 2, Camara yahise avunika

Camara

Imvune yaramukomereye biba ngombwa ko ava mu kibuga asimburwa na Lomami Frank

Masudi

Iyo bibaye ngombwa, Masudi akoresha n'ibimenyetso kugira ngo abakinnyi bakunde bumve amabwiriza

Mustapha

Shasir

Shasir watsinze ku mupira

Mustapha

Rayon Sports yatsinze Pepiniere FC ikomeza kuyobora urutonde,  Nahimana akomeza kurusha abandi gutsinda

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya 3 cyatsinzwe na Nahimana Shasir

Abakinnyi bashimira abafana

Abakinnyi bashimira abafana nyuma y'umukino

Assia

Assia ukina filime ni umwe mu bafana ba Rayon Sports bagaragazaga akanyamuneza nyuma y'umukino

Umufana

'Allo,allo, noneho uri kunyumva neza ko navuye mu rusaku?....Ikipe birangiye tuyitsinze 3-1 ariko yabanje kutugora'

PHOTO:RENZAHO Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sanchez7 years ago
    jyenda Rayon uranshimisha





Inyarwanda BACKGROUND