Inkuru dukesha ikinyamakuru ABC News, ivuga ko umusore w'imyaka 17 ukomoka mu mujyi wa Waukesha, muri Leta ya Wisconsin, akurikiranyweho kwica nyina n’umugabo we agamije kubiba amafaranga maze akayakoresha mu gushyira mu bikorwa umugambi we wo guhitana perezida Donald Trump maze agahirika ubutegetsi nk'uko byemezwa na FBI.
FBI kandi yatangaje ko uyu musore yamaze ibyumweru
bibiri ahishe imirambo yabo mu nzu. Akaba akurukiranyweho n’ibindi birego birimo
kwiba umutungo usaga $ 10,000 hamwe no gukoresha ibyangombwa bitari ibye kugira ngo abashe
kubikuza amafaranga yari yibye.
Inyandiko z'urukiko zerekana ko abashinzwe iperereza bakurikiranyeho uyu musore ibyaha birimo ubwicanyi, ubugambanyi, kugambirira kwica Perezida, no gukoresha intwaro zikomeretsa mu buryo butemewe n’amategeko.
Ku ya 1 Werurwe 2025, abakozi bo mu ishami ry’ubugenzuzi
ry’Akarere ka Waukesha, basanze , Donald Mayer
w'imyaka 51 na nyina, Tatiana Casap w'imyaka 35, bombi bapfiriye mu rugo rwabo.
Abashinzwe iperereza bavuga ko basanze ibimenyetso
muri telefone y’uyu musore bifitanye isano na "The Order of Nine
Angles," aho ari "ihuriro ry’abantu bafite ibitekerezo by’intagondwa
zishingiye ku ba bitekerezo by’Aba-Nazi."
Ibiro bishinzwe iperereza (FBI) byasuzumye inyandiko bivugwa ko zanditswe n’uyu musore, zigaragaza umugambi we wo kwica Trump, ndetse muri izo hagaragaramo icyifuzo cy’impinduramatwara yiswe iyo "gukiza ubwoko bw’abazungu", nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko rw’ikirenga.
Izo nyandiko kandi zigaragaramo amashusho ya Adolf Hitler yanditseho aya magambo: "HAIL HITLER HAIL THE WHITE RACE HAIL VICTORY.”
Abashinzwe iperereza bagize bati: "Yavuganaga n’abo mu yandi mashyaka ku bijyanye n’umugambi we wo kwica Perezida no guhirika guverinoma ya Amerika. Kandi hari na bimwe mu bikoresho byari kuzifashiahwa yari yarishyuye, birimo Drone n’ibisasu byo gukoreshwa nk'intwaro zo gutsemba imbaga no kugaba ibitero kuri Leta".
Bakomeza bagira bati: "Andi mashyaka, Casap yavuganaga na yo, ni ibigaragaza ko yari asanzwe azi gahunda ye yo kwivugana Perezida, kandi ko yahaga Casap ubufasha kugira ngo azagere ku mugambi we.”
Ku ya 9 Mata 2025, nibwo Casap yitabye urukiko ku nshuro ya mbere, ariko ntabwo arakatirwa, akaba agifunze mu gihe hategerejwe ko asomerwa n’urukiko. Nk’uko urukiko rw’intara rwa Waukesha rubitangaza, azongera kwitaba ya 7 Gicurasi 2025
TANGA IGITECYEREZO