Kigali

Umusore w’imyaka 42 yiyahuye kubera abamukwenaga ko adafite umugore

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/04/2025 8:52
0


Uganda, mu karere ka Amolatar, impagarara ni zose nyuma y'urupfu rubabaje rwa Opolot Thomas w'imyaka 42, aho yiyahuye. Bivugwa ko uyu yiyahuye abitewe n’ipfunwe ryo kutagira umugore kandi afite imyaka myinshi, aho ngo abandi bantu bamusererezaga, bakamukwena.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Ankole Times, ivuga ko abaturage basanze Opolot yimanitse mu giti cy'umwembe hafi y'urugo ari naho abayobozi  bahereye bemeza ko yiyahuye.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku ya 10 Mata 2025 nyuma y'uko Opolot yari amaze igihe yerekana ibimenyetso by’agahinda gakabije. Abaturanyi n'inshuti bavuga ko yavuze ku bijyanye no kwiyahura, ndetse yabivuze mu gahinda kenshi.

Uyu nyakwigendera, mu magambo ye ya nyuma yagarutse ku ipfunwe aterwa no kuba adafite umugore, kandi avuga ko ababazwa cyane n’amagambo asebanya bagenzi be bamuvuga, bamuziza ko adafite umugore.

Umuturanyi umwe yagize ati: "Yagiye yinubiye cyane abantu bamusebya kubera ko adafite umugore.Bamwe ndetse bavuga ko afite umuvumo, kandi ibi byaramubabazaga rwose.”

Urupfu rwa Opolot rwatumye hatangira ibiganiro ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe, ndetse abayobozi basaba abaturage kwirinda amagambo mabi, asebanya, ndetse bagaharanira ko babana neza n’abandi, batabakomeretsa.

Ibi leta yabyihanangirije abaturage bose, cyane cyane abo mu cyaro, ahakunze kugaragara ibi bibazo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze ubu bahamagariye abaturage kurushaho kugira impuhwe, kwishyira mu mwanya w’abandi no kuzirikana amagambo bakoresha iyo bavugana n'abandi. Bashimangira kandi akamaro ko gushaka ubufasha mu gihe umuntu afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe no kwita ku bashobora kuba bahangana n’ibi bibazo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND