Kigali

Amerika ishobora guteza igihombo kinini ku bacuruzi bato kubera gukumira TikTok ‎

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/04/2025 8:47
0


‎Ku wa 24 Mata 2024, Perezida Joe Biden yashyize umukono ku itegeko rishya rishobora guhagarika TikTok muri Amerika. Iri tegeko risaba ko ByteDance, sosiyete y’Abashinwa nyiri TikTok, igurisha uru rubuga ku bandi bantu batari Abashinwa mu gihe cy’iminsi 270, bitaba ibyo rugakurwa burundu ku isoko ry’Amerika.



Ibi byateje impaka nyinshi ndetse bishobora gukurura imanza hagati ya ByteDance na leta. Iri hagarikwa rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bacuruzi bato n’abahanzi bakorera kuri TikTok, kuko uru rubuga rubafasha kwinjiza amafaranga, kwamamaza ibikorwa no kugera ku isoko mpuzamahanga.

TikTok ivuga ko mu 2023 yinjirije abacuruzi b’Abanyamerika amafaranga arenga miliyari 15 z’amadolari, mu gihe ku mugabane w’u Burayi binjije miliyari 4.8 z’Amayero.

‎Nk'uko BBC ibitangaza, ‎abahanzi nka Shira na Ileana Justine bavuga ko TikTok ari isoko ryabo nyamukuru.

Shira avuga ko yahubatse umuryango w’abamukurikira kandi binjiza amafaranga menshi, akaba afite impungenge ko azabura ibyo byose. Ileana nubwo atari umuhanzi wa buri gihe, avuga ko afite inshuti nyinshi zashoboye kuva ku rwego ruciritse bakagera ku  rukomeye mu bucuruzi kubera TikTok.

‎Abasesenguzi nka Prof. Mohammad Rahman bavuga ko "abaguzi bo muri iki gihe bagendera ku mbuga nkoranyambaga mu gufata ibyemezo byo kugura, bityo ko guhagarika TikTok bisaba ko abacuruzi bashaka uburyo bushya bwo kugera ku bakiriya  nko gukoresha Instagram na YouTube".

‎Uretse abacuruzi bo muri Amerika n’abandi bo hanze y’igihugu nk'abo muri Canada, Koreya y’Epfo n’u Bushinwa, bashobora guhura n’ihungabana kuko benshi mu baguzi babo baturuka muri Amerika.

‎‎Urugero rwa Matt McGuckin, wubatse Dappz Sports kuri TikTok, rurerekana ko uru rubuga rutanga amahirwe kurusha amafaranga gusa. Yashoboye guha akazi abantu 90 kandi yubaka umuryango w’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Avuga ko "kubura TikTok byaba ari  nko kubura umutima w’ibyo yakoreye imyaka myinshi.

‎‎Mu gihe TikTok igifite igihe cyo kugurishwa, abacuruzi n’abahanzi bagomba gutekereza ku cyerekezo gishya, kuko ejo hazaza h’ubucuruzi bushingiye ku mbuga nkoranyambaga hashobora guhinduka burundu.Ibigo by'inshi bifite imishinga iciriritse bishora gufunga urubuga rwa TikTok mu gihe rwaba ruhagaritswe burundu muri AmerikaAbaturage bakorera ibikorwa byabo kuri TikTok ntibashyigikiye namba igiterezo cyo gufunga uru rubuga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND