Mu mpera z’iki Cyumweru, igice kinini cy’igihugu cy’u Bushinwa cyahuye n’imiyaga ikaze yaturukaga mu burasirazuba bw’igihugu, bituma ubuyobozi bufata icyemezo kidasanzwe cyo gusaba abantu bafite ibiro biri munsi ya 50 kuguma mu ngo zabo.
Uyu muyaga wageze ku muvuduko uri hejuru ya kilometero 100 ku isaha, ibintu bitari bisanzwe.
Uyu muyaga, wari ufitanye isano n’impinduka z’ikirere zikomeje kugaragara ku Isi, wibasiye cyane imijyi ya Beijing na Tianjin. Ku wa Gatanu ushize, ubuyobozi bw’iyo mijyi bwatanze impuruza bukangurira abaturage kwitwararika, cyane cyane abafite ibiro bike bishobora guterurwa n’umuyaga.
Bamwe mu bayobozi b’uturere twibasiwe n’iyo miyaga batangaje ko gufunga amashuri, ibigo bimwe bya leta n’ibikorwa rusange byari imwe mu ngamba zo kurinda abaturage.
Icyakora, icyatangaje benshi ni icyemezo cyo gusaba abantu bafite ibiro biri munsi ya 50 kuguma mu rugo kugira ngo batagira ibyago byo guterurwa n’umuyaga cyangwa kugira izindi ngaruka mbi ziturutse ku muvuduko udasanzwe wawo.
Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje, ngo hari n’ibice byagiye bigaragaramo ibiti byagwiriye imodoka ndetse n’amapine y’ibinyabiziga atwarwa n’umuyaga mu mihanda, bigaragaza uburemere bw’iki kiza.
Bamwe mu batuye mu mijyi yibasiwe n'uyu muyaga, batangaje ko batigeze babona ibintu nk’ibi mu buzima bwabo. Umwe mu batuye Beijing yagize ati: "Nabonaga abantu batoya n’abafite ibikapu binini batakamba, bamwe bacumbagira, abandi bagerageza gufata ku byapa kugira ngo badaterurwa n’umuyaga."
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibi biza bidasanzwe bishobora kuba bifitanye isano n’ihindagurika ry’ikirere, aho Isi ikomeje kugenda ihura n’imyuzure, amapfa n’imiyaga itamenyerewe. Ibi bishimangira uburemere bw’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ku buzima bwa muntu.
Amafoto yabantu bari kugorwa no kugenda kubera inkubi y'umuyaga
Uko imijyi nka Beijing na Tianjin imeze kubera umuyaga
TANGA IGITECYEREZO