Urubanza ruregwamo abaganga bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’icyamamare mu mupira w’amaguru, Diego Armando Maradona, rwatangiye gufata indi sura nyuma y’uko Agustina Cosachov, umuganga w’indwara zo mu mutwe wamurwaje, avuzweho amagambo yateje impaka ashingiye ku butumwa bwa WhatsApp.
Cosachov,
umwe mu baganga barindwi bakurikiranweho icyaha cyo kwica ku bushake bushoboka
(homicide avec intention possible), bivugwa ko yigeze kuvuga ko yaryamanye na
Maradona nk’uburyo bwo "kumuvura".
Ubutumwa
bwavuzweho cyane ni ubwo umupsychologue Carlos Diaz yamwandikiye amutuka agira
ati: “Waryamanye na wa mugabo w’umubyibuho, uri indaya!” maze Cosachov
amusubiza ati: “Hahaha. Nuko ari terapi, buri wese afite uburyo bwe!”
Mu
itangazo rikakaye yasohoye ku rukuta rwe rwa Instagram, Cosachov yahakanye
yivuye inyuma ko yaba yaragiranye umubano wihariye na Maradona, avuga ko ayo
magambo yari urwenya rwanditswe hagati ye n'umukozi mugenzi we mu gihe
cy’igitutu gikomeye.
Ati
“Sinigeze, kandi sinzigera ngira umubano wihariye n’umurwayi uwo ari we wese.
Aya magambo yavuzwe avuye mu butumwa bwihariye, butari bugenewe gutangarizwa
rubanda.
Yavuze
ko ibyo biganiro byabaye mu Ugushyingo 2020, iminsi mike mbere y’uko Maradona
yitaba Imana, aho bivugwa ko yari ahangayikishijwe n’inkuru z’ibihuha
zamuhuzaga na Maradona nk’umugore mushya we.
Urubanza rwatangiye ku itariki ya 11 Werurwe 2025 mu rukiko rwa Buenos Aires. Abaregwa harimo Dr. Leopoldo Luque – muganga mukuru w'ubwonko, Agustina Cosachov – umuganga w’indwara zo mu mutwe, Carlos Diaz – psychologue, Pedro Di Spagno – umuganga n’Abaforomo barimo Ricardo Almiron, Nancy Forlini, Mariano Perroni, undi muforomo, Gisella Dahiana Madrid, azaburanishwa mu minsi iri imbere.
TANGA IGITECYEREZO