Kigali

Uganda: Umukobwa w’imyaka 13 yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umuhungu w’imyaka 4

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/04/2025 7:46
0


Uganda, abaturage baguye mu kantu nyuma y’uko hamenyekanye inkuru y’itabwa muri yombi ry’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 azira gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 4.



Nk’uko raporo ya polisi ibigaragaza, uyu mwana w’umuhungu yahohotewe ubwo se umubyara yari yagiye ku kazi k’izamu ngo kuko akora akazi ko gucunga umutekano nijoro, asigana umwana na nyina.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Uganda Observer, ivuga ko nyina nawe yaje gusiga umwana we mu baturanyi ngo asigare akina n’abandi bana, maze ajya ku rusengero gusenga amasengesho y’ijoro ryose.

 Collins Asea, umuvugizi wa Polisi mu gace ka West Nile, yemeje ibyabaye, avuga ko ku wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, ari bwo umwana w’umukobwa w’imyaka 13, wo mu rugo rw’abaturanyi, yahatiye uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 4 gukora imibonano mpuzabitsina.

Yongeraho ko mu gihe ababyeyi be bagarukaga bavuye mu byo bari bagiyemo, uyu mwana w’umuhungu yababwiye ibyabaye byose maze bihutira kubimenyesha inzego z’umutekano, ndetse umwana bakamujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho.

 Uyu mukobwa yahise atabwa muri yombi, iperereza rikaba ryatangiye kuri iki kibazo. Imyirondoro y’ukekwa ndetse n’uwahohotewe ikaba itatangajwe ku mpamvu z’umutekano wa bombi, dore ko bari munsi y’imyaka y’ubukure.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND