Abakinnyi babiri bakinira ikipe ya Real Madrid, Jude Bellingham na Antonio Rudiger, bari barwaniye mu myitozo abandi baratabara barabakiza.
Ikipe ya Real Madrid ifite umusozi wo kurira kuri uyu wa Gatatu mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya UEFA Champions League izakiramo Arsenal kuri Santiago Bernabeu.
Iyi kipe irasabwa kuzatsinda nibura ibitego 4-0 kugira ngo ikomeze muri 1/2 dore ko mu mukino ubanza wabereye kuri Emirates Stadium yatsinzwe 3-0.
Nubwo iyi kipe ifite akazi gakomeye gutya ariko iravugwamo umwuka utari mwiza. Kuri uyu wa Mbere ni bwo ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa El Chiringuito cyanditse ko ku wa Gatanu ubwo Real Madrid yiteguraga guhura na Deportivo Alaves abakinnyi bayo, Jude Bellingham na Antonio Rudiger bashatse kurwana.
Uyu myugariro ukomoka mu Budage yakiniye nabi uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira ukomoka mu Bwongereza nawe ahita yihorera. Bombi bahise bashaka gufatana ariko birangira abandi bakinnyi babakijije.
Uyu mukino wa shampiyona biteguraga byarangiye bawutsinze ku gitego 1-0 dore ko na Kylian Mbappé yawuboneyemo ikarita y'umutuku.
Ikipe ya Real Madrid kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 4 na FC Barcelona iri ku mwanya wa mbere.
Jude Bellingham na Antonio Rudiger bashatse kurwanira mu myitozo
TANGA IGITECYEREZO