Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Urubyiruko kuzirikana ko ntacyo u Rwanda rubagomba ahubwo barugomba Isi.
Ni ibikubiye mu butumwa Minisitiri wa Siporo yanyujije ku rubuga rwe rwa X mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yanditse ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatekerejwe igashyirwa mu bikorwa.
Ati"Genocide yakorewe abatutsi mu 94 yaratekerejwe, irigishwa, ishyirwa mu bikorwa. Kuri mwe mwese mushaka kugoreka amateka , ibimenyetso birahari, abarokotse barahari ndetse n'abayikoze barahari.
Abanyarwanda twese, abarokotse Genocide, abavuye mu buhunzi , abari mu gihugu batari mu bahigwa batagize uruhare muri Genocide ndetse n'abafite imiryango yagize uruhare muri Genocide twarokowe n'Inkotanyi zirangajwe Imbere n'intwari yacu H.E Paul Kagame. Ibyo ni Ihame".
Yavuze ko u Rwanda rwavuye kure ndetse ko ibyo buri muntu wese akora ari ukubera ko arufite.
Ati"Uru Rwanda rwavuye kure, turukesha Intwari zitatinye no guhara ubuzima bwazo kugeza n'uyu munsi ngo tubeho, tugire izina, tugire inkomoko.Uruhare rwanjye nawe ni ukuberaho u Rwanda. Abo turibo, ibyo dukora, ibyo dutunze byose ni uko dufite u Rwanda. Rutariho ntiruriho".
Nelly Mukazayire yabwiye urubyiruko ko rugomba kuzirikana ko ntacyo u Rwanda rubagomba ahubwo ko bo barugomba Isi.
Ati"Rubyiruko tuzirikane ko ntacyo u Rwanda rutugomba ahubwo turugomba isi! Tuzirikane ko nubwo twize, dusobanukiwe, twahawe amahirwe yo kubaza no kubazwa ibijyanye n'igihugu cyacu hari umurongo ntarengwa! Genocide yakorewe abatutsi ntabwo igirwaho impaka! Twibuke twiyubaka".
Yasabye ko buri wese agomba kuba hafi ya mugenzi we muri ibi bihe byo Kwibuka ndetse anagira abantu gukora siporo.
Ati"Buri umwe abe hafi ya mugenzi we, nubishobora ukore siporo kuko buriya ifasha kuruhura umubiri, umutima ndetse n'ubwonko. Yewe buriya yabaye n'inkingi yafashije abanyarwanda kongera kubaho no guhura nyuma ya Jenoside yakorwe abatutsi. Mpore wowe warokotse ngira, nkugire".
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Urubyiruko kuzirikana ko ntacyo u Rwanda rubagomba ahubwo barugomba Isi
TANGA IGITECYEREZO