Kigali

Rutsiro: Uko Rwamucyo Juvénal yarokoye Abatutsi barenga 400 yifashishije ubwato nyamara na we yarahigwaga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:12/04/2025 10:09
0


Rwamucyo Juvénal wo mu Karere ka Rutsiro warokoye Abatutsi barenga 400 akoresheje ubwato nyamara na we yarahigwaga, avuga ko yabitewe no guhora abona akarengane Abatutsi bakorerwaga n’ubutegetsi bwariho, bityo akumva abafitiye impuhwe nk’abantu bari mu kaga.



Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, RwamucyoJuvénal yari afite imyaka 43 y’amavuko. Yari atuye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Mushubati y’ubu, icyo gihe hakaba hari muri Komini Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Uku guturira ikiyaga ngo byatumye amenya neza koga no gutwara ubwato.

Ubu bumenyi buhanitse mu koga no gutwara ubwato ni bwo Rwamucyo yifashishije arokora bamwe mu Batutsi bahigishwaga uruhindu n’Interahamwe.

Yabashyiraga mu bwato bwa moteri yari yatiriye inshuti ye yari ituye ku Kirwa cya Idjwi cyo muri Kongo, akabambukanayo babanje guca ku Kirwa cya Nyamunini yari afiteho urwuri. Rwamucyo asobanura ko atazi umubare w’abo yarokoye muri ubu buryo ariko ngo barenga 400.

Rwamucyo na we yarahigwaga muri Jenoside, ndetse abicanyi bishe umugore we n’abana be barindwi, nyina umubyara, bashiki be batandatu, n’abandi batandukanye bo mu muryango we.

Ibi ntibyamuciye intege kuko yagerageje kurokora Abatutsi nubwo na we yahigwaga ndetse ashobora kubanza gukiza amagara ye.

Umwe mu barokowe na Rwamucyo, umusaza Kayumba Gerase utuye mu Murenge wa Boneza, avuga ko ubwo yabagezaga ku Kirwa cya Nyamunini mbere y’uko bakomereza ku Idjwi, ngo yanababagiraga inka ze yari yoroye, buri wese agafata inyama zo kurya nta kiguzi abasabye.

Rwamucyo Juvénal, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiteje imbere ku buryo ubu yikorera ku giti cye. Ni n’umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere ndetse yanabiherewe icyemezo cy’ishimwe.

Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND