Kigali

‎Kwibuka31: Ubutumwa bw'ihumure bwa Bizimana Djihad, Usengimana Faustin, Muvandimwe na Nshobozwabyosenumukiza ‎ ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/04/2025 12:58
0


‎Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad,myugariro, Usengimana Faustin, Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Mukura VS na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC, batanze ubutumwa bw'ihumure ku Banyarwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ku wa  Mbere w'iki Cyumweru tariki ya 7 Mata 2025 ni bwo Abanyarwanda n'inshuti zabo batangiye icyumweru cy'Icyunamo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎‎Muri ibi bihe abantu batandukanye bari kugenera ubutumwa bw'ihumure Abanyarwanda ndetse by'umwihariko Urubyiruko kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

‎‎Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Bizimana Djihad aganira na InyaRwanda yagize ati: "‎Turibuka twiyubaka, twese hamwe dufatanye gusigasira amahoro twubaka ejo hazaza heza".

‎‎Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Usengimana Faustin aganira na InyaRwanda yagize ati: "Reka mfate uyu mwanya nihanganishe wowe wari mu gihuru wakabaye uryamye, wowe wagizwe incike warabyaye ugaheka, wowe wabaye ikinege warigeze abo muvukana, wowe wabuze uwo mwashakanye, wowe wabaye imfubyi, wowe utarahamagaye mama cyangwa papa kandi waravutse, wowe wagizweho ingaruka n'uko waremwe atari icyaha. ‎‎Komera wongere wibuke ko kubaho kwawe bifite impamvu kandi Imana igufiteho umugambi".

‎‎Myugariro wa Mukura VS, Muvandimwe Jean Marie Vianney aganira na InyaRwanda yageneye ubutumwa urubyiruko muri ibi bihe byo #Kwibuka31. Ati: "Rubyiruko ni twe mbaraga z’Urwatubyaye, amateka mabi igihugu cyacu cyanyuzemo turayazi ntidukwiriye kwemera abashaka kudusubiza mu byo ababyeyi bacu baciyemo mu 1994. 

‎‎Abakiri bato batazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tuyige ubundi dushyire hamwe yaba wowe musiporutifu, umuto cyangwa umukuru duhuze imbaraga, u Rwanda rwacu dukomeze turwubake".

‎‎Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC aganira na InyaRwanda yagize ati: "Twibuke Twiyubaka, nkatwe urubyiruko dushyiremo imbaraga nyinshi duharanira Kurinda ibyagezweho no kurwanya ibyari byo byose byadusibiza mu bihe bibi igihungu cyacu cyanyuzemo".

‎‎Kit Manager w'Amavubi, Tuyisenge Eric "Cantona" nawe yabwiye InyaRwanda ko urubyiruko rufite imbaraga zihagije zafasha mu "gukomeza gusana no guteza imbere Igihugu cyacu, twubaka ibishya ariko kandi twibuke no kubirinda."

Ubutumwa bwa Tuyisenge Eric "Kantona"

Ubutumwa bwa Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad 

Ubutumwa bwa Muvandimwe Jean Marie Vianney 

Ubutumwa bwa Usengimana Faustin 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND