Irushanwa rigamije kwibuka abo mu muryango mugari wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryatumiwemo amakipe yo muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Umukino wa Basketball ni umwe mu ikunzwe cyane mu Rwanda kandi ufite amateka akomeye. Abenshi batangiye kuwumenya cyane mu myaka ya 1980, ariko Jenoside yakorewe Abatutsi yawusubije inyuma kuko yatwaye benshi mu banyamuryango bayo.
FERWABA ni rimwe mu mashyirahamwe ya siporo yashegeshwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abishwe bazira uko bavutse bakinaga Basketball hazakinwa irushanwa ry'uyu mukino.
Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 23 kugeza ku ya 27 Mata 2025, aho kuri iyi nshuro Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryatumiye amakipe yo muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Ni mu gihe amakipe yo mu Rwanda azaryitabira ari ane ya mbere muri Shampiyona mu bagabo n’abagore. Mu bagabo ni APR BBC, REG BBC, Patriots BBC na Tigers BBC naho mu bagore ni Kepler WBBC, REG WBBC, APR WBBC na IPRC Huye.
Ubwo iri rushanwa ryakinwaga mu mwaka ushize ryegukanywe na APR mu bagabo n’abagore.
Urutonde rw’abanyamuryango ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana:
1. Ntarugera Emmanuel (Bitaga Gisembe)/ ESPOIR B.B.C
2. Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C
3. Rutagengwa Mayina Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
4. Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa)/ ESPOIR B.BC
5. Kabeho Augistin (bitaga Tutu) / ESPOIR B.B.C
6. Munyaneza Olivier (bitaga Toto) /ESPOIR B.B.C
7. Nyirinkwaya Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
8. Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) /ESPOIR B.B.C
9. Murenzi J.M.V. / ESPOIR B.B.C
10. Hitimana Nice /ESPOIR B.B.C
11. Mukotanyi Desire / ESPOIR B.B.C
12. Twagiramungu Felix (bitaga Rukokoma)/ ESPOIR B.B.C)
13. Mutarema Vedaste / ESPOIR B.B.C
14. Rutagengwa Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
15. Kamanzi (bitaga Major)/ ESPOIR B.B.C
16. Munyawera Raymond/ ESPOIR B.B.C
17. Gatera Yves /ESPOIR B.B.C
18. Kabayiza Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)
19. Florence (bitaga Kadubiri)/ MINITRAPE B.B.C
20. Esperance /Nyarugenge BBC, MINITRAPE BBC
21. Gasengayire Emma /UNR
22. Mugabo Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
23. Rutabana / INKUBA BBC, OKAPI BBC
24. Cyigenza Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
25. Christian / INKUBA BBC
26. Rutare Pierre (President INKUBA BBC)
27. Nshimayezu Esdras /UNR
28. Nzamwita Tharcisse / MINIJUST BBC
29. Siboyintore /MINIJUST BBC
30.Masabo/Inkuba BBC
APR BBC niyo ifite igikombe giheruka mu bagabo
TANGA IGITECYEREZO