Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Christine Nkulikiyinka, yasabye abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kuba maso, bagafata ingamba zo kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, no gukoresha imbuga nkoranyambaga bamagana ingengabitekerezo yayo.
Kuwa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hanabaye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 21.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Christine Nkulikiyinka na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboreragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, Guverineri w'Intara y’Uburasirazuba Pudence Rubingisa, Intumwa za rubanda, Ubuyobozi bw'Akarere, inzego z'umutekano, abayobozi b'amadini n'amatorero, inzego z'umutekano n’abandi, bifatanyije n'imiryango y'abarokotse Jenoside n'abaturage muri iki gikorwa cyo #Kwibuka31.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri Kiziguro habaye ubwicanyi bw’indengakamere, aho ku itariki 11 Mata 1994, Abatutsi barenga 3,500 bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Kiziguro bahiciwe bigizwemo uruhare n’abari abayobozi, cyane cyane Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komine Murambi n’abo bari bafatanyije.
Minisitiri Nkulikiyinka ni umwe mu bitabiriye igikorwa cyo #Kwibuka31, cyabereye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro. Yagarutse ku mateka y'ubuyobozi bubi buvangura bwari muri Murambi, atanga ingero z’uburyo uwahoze ari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste yagize uruhare rukomeye mu gutegura no gukora ubwicanyi ndengakamere ku batutsi abita ibyitso.
Ashingiye kuri aya mateka ya Murambi, no ku butwari bw'ingabo zabohoye igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Nkulikiyinka yasabye abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kuba maso, bagafata ingamba zo kurwanya ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, no gukoresha imbuga nkoranyambaga bamagana ingengabitekerezo yayo.
Bibutse ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
TANGA IGITECYEREZO