Rukundo, avuga ko yabaye umwe mu basigaye mu muryango w’abantu 20 nyuma y’uko abandi bose bishwe. Avuga kandi ko ababazwa cyane n’abahakana Jenoside, kandi yibutsa ko yarokotse, hamwe n'abaturanyi be, benshi bakaba babizi.Ahari urwibutso rwa Jenoside rwa Kesho hari iwabo, asaba ko hagomba gufatwa ingamba mu kurwanya abapfobya Jenoside.
Rukundo uzwi nka Kanyeshuri, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka y’ibyabaye ku gasozi ka Kesho mu gihe cya Jenoside, aho yari ahungiye hamwe n’umuryango we n’abandi benshi. Agaragaza uko bagemuriwe agaseke karimwo inzuki bizagutuma batatana, abasirikare n’interahamwe bakabona uko bica Abatutsi bahungiye muri icyo gice.
Mu mwaka wa 1991, ubwo Abatutsi bari bahungiye ku gasozi ka
Kesho, ibikorwa by’urukundo byari bihari, aho abaturanyi n’inshuti zabo
babagemuriraga ibiryo mu rwego rwo kubafasha mu bihe by’ubuzima bitoroshye.
Ariko, muri icyo gihe, interahamwe zaje kubikuramo amayeri akomeye maze begera umwe
mu bakundaga kubagemurira bafata igiseke bagishyiramwo inzuki, yaje kubageraho
abagemuriye baramureka kuko n’ubundi yari asanzwe abazanira ibyo kurya, baje
gupfundura basanga bagemuriwe inzuki zibiraramo zirabarya birangira batatanye.
Gusa umugambi wabo bari bapanze ntabwo waje kubahira neza kuko inzuki zararekeye bituma batabasha kwinjira mu nkambi neza kugira ngo bice Abatutsi nk'uko bari babiteganyije bityo Abatutsi bakomeza kwihagararaho.
Nk'uko Kigali Today ibitangaza, Rukundo avuga ko nyuma yo gukomeza gushakisha ubuhungiro,
umuryango we wageze aho ukamwohereza n’abavandimwe be bahungishirizwa muri
Congo, aho yaje kuva agaruka yumvise ko ingabo za RPA zari zageze muri CND.
Agira ati "Nubwo kugera muri Congo byaduhenze cyane kuko twagendaga badufatira kuri bariyeri, bashaka kutwica tugatanga amafaranga, dore ko ababyeyi bari baragurishije inka ngo tubone impamba, byarangiye tugeze muri Congo.
Ariko ubwo numvaga ko Inkotanyi zageze muri CND nahisemo kugaruka, kuko
numvaga ko ibintu ari amahoro, ntawe uzongera kutwica nubwo
nabyibeshyagaho".
Urupfu rwa Habyarimana rwatumye habaho kwicwa kw’abatutsi benshi, ndetse Rukundo avuga ko umurambo wa Habyarimana wahungishijwe n’abasirikare bawugeza ku ruganda rw’icyayi rwa Rubaya, ari nabwo hashyizwe imbaraga mu gukomeza guhashya no kwica Abatutsi ku bwinshi kuko umusozi wa Kesho wari uteganye narwo bituma abasirikare batiza umurindi interahamwe bica Abatutsi bari bahahungiye.
Agira ati "Aho nari ndi baturashe amasasu menshi, natwe twasaga nk’abakoze ibirindiro bizengurutse agasozi kose. Nari hafi mu gashyamba ko hepfo hasanzwe inkangu, urusasu rwa mbere rwafashe murumuna wanjye ahita apfa, urwa kabiri ruhitana data wacu urwa gatatu rutwara murumuna wanjye, njyewe mpita ntoroka njya hakurya mu gashyamba kari gahari”.
Ibintu
byatumye hashyirwa urwibutso rwa Jenoside
hakaba haruhukiye imibiri igera ku 2500 harimo n’abe 14 baruhukiyemo.
We na
Komite ya Ibuka mu karere ka Ngororero bifuza ko hashyirwa ikimenyetso
cy’amateka ku mugezi wa Giciye kugira ngo abantu bamenye amateka
yerekeye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi
aho mu gihe cya jenoside. Uwo mugezi kubera imvura nyinshi yagwaga watwaye
ubuzima bw’abantu benshi bamwe barohamagamo bagerageza guhunga ibitero, ibintu
byatumye imiryago imwe izima burundu.Mu mpinga yo kwa Rukundo ku musozi wa Kesho iwabo niho hubatse urwibutso rwa Kesho ruruhukiyemo imibiri 2500 harimo abo mumuryango we 14
Igikorwa cyo Kwibuka cyari cyabreye ku rwibutso rwa Kesho cyitabiriwe n'abaturage benshi
Abaturage na komisiyo ya Ibuka basaba ko umugezi wa Giciye washyirwaho ikimenyetso kigaragaza amateka ya Jenoside ya habereye
Ahahoze inzira ijya kwa Rukundo ubu hasigaye hari inzira ijya ku rwibutso
Abatutsi bari barahungiye muri bino bice bajyaga n'ijoro baza gukama inka zabaga muri zino nzuri ariko nyuma abashumba baje kubinuba
TANGA IGITECYEREZO