Namibiya yanditse amateka mashya, nyuma yo kurahiza Netumbo Nandi-Ndaitwah nk’umugore wa mbere ugiye kuyobora iki gihugu giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Afurika. Ibi bibaye mu gihe Namibiya yitegura kwinjira mu cyiciro gishya cy’ubukungu, gishingiye kuri peteroli na gaze.
Nandi-Ndaitwah, w’imyaka 72, yasimbuye Nangolo Mbumba wari Perezida w’inzibacyuho kuva mu 2024, nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob. Yatsinze amatora ya Perezida ku majwi 57%, ashimangira ubutegetsi bwa SWAPO, bwamaze imyaka 34 buyobora Namibia kuva igihe yabohorwaga mu 1990.
Nandi-Ndaitwah azwiho kuba umwe mu banyapolitiki bafite ubunararibonye muri Namibia. Yabaye Visi Perezida wa gatatu w’igihugu kuva 2024 kugeza 2025, anaba umukandida wa mbere w’umugore uhagarariye SWAPO mu matora ya Perezida. Mu 2017, yabaye Visi Perezida wa mbere w’umugore muri SWAPO nkuko tubikesha Business Insider.
Mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yabaye Minisitiri w’Intebe wungirije (2015-2024), Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubufatanye mpuzamahanga (2012-2015), ndetse na Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo (2010-2012). Ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko igihe kirekire.
Perezida Nandi-Ndaitwah yitezweho gukemura ikibazo gikomeye cy’ubushomeri kiri ku gipimo cya 37%, anaharanira ko abaturage bose bazungukira mu mavugura mashya ya peteroli na gaze. Guverinoma ye yatangaje ko izahanga imirimo 500,000 mu myaka itanu iri imbere, igashora miliyari 4.7 y’amadolari y’Amerika mu bikorwa remezo, ubuhinzi, inganda, no mu mishinga y’ingufu zisubira.
Abashoramari bakomeye mu nganda z’ingufu nka Total Energies na Shell bamaze gutangaza ko basanze hari peteroli zingana na miliyoni 2.6 z’udufuka, ubucukuzi bwa mbere bugamije ubucuruzi bukazatangira bitarenze 2029. Namibia kandi ni igihugu cya gatatu ku isi gitanga uranium nyinshi, bikaba byitezwe ko ubukungu bwacyo buzazamuka mu buryo bugaragara.
Nandi-Ndaitwah yijeje abaturage be ko azakomeza kuyobora igihugu mu mahoro n’umutekano, agira ati: “Abaturage ba Namibia batoye amahoro n’ubwiyunge.” Benshi mu Banyanamibia bemeza ko ubuyobozi bwe bushya buje ari igisubizo mu gihe igihugu kiri kwitegura kwinjira mu bukungu bushya bwubakiye ku mutungo kamere.
TANGA IGITECYEREZO