Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko Kwibuka abazize kurwanya akarengane n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Perezida wa Sena y’u
Rwanda, Dr Kalinda François Xavier yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata
2025, ubwo yari ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu
gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya
umugambi wa Jenoside.
Yagize ati “Ariko ni
n’umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa
bwacu mu gihugu.”
Dr Kalinda yibukije
urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange ko kumenya amateka mabi yagejeje u
Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo byafasha mu kwimakaza politiki
nziza na demokarasi isesuye n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Yavuze ko kwibuka
Abanyapolitiki barwanyije akarengane na politiki y’urwango baharanira ko u
Rwanda rutaguma mu icuraburindi ry’amacakubiri n’ivangura, ari umwanya wo
kugaya Abanyepolitiki batakoze nk’ibyabo.
Ati “Turagaya twivuye
inyuma abanyapolitiki bagize uruhare mu gutegura, gukangurira, gushyigikira no
kuyobora umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu
gihe cy’iminsi 100 gusa. Kumenya uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
ni ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukumira ko Jenoside
yasubira kubaho mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku Isi.”
Dr Kalinda yavuze ko
Jenoside yateguwe, iranononsorwa kandi ishyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bubi
buyikomora ku Bakoloni n’Ababiligi.
Ati “Amashyaka ya
politiki n’Abanyapolitiki bagize uruhare runini mu gusenya Ubunyarwanda
babishyigikiwemo mu buryo butaziguye na politiki y’ubukoloni bw’Igihugu cy’u
Bubiligi cyari gishingiye ku gushyamiranya Abanyarwanda kugira ngo babayobore
mu nyungu zabo.”
Dr Kalinda yavuze ko
Ababiligi bafashije gushyiraho amashyaka ya politiki ashingiye ku moko no
kubiba amacakubiri n’ubwicanyi bwibasiye Abatutsi.
Ati “Iyo politiki mbi
ikaba yarashingiweho n’ubutegetsi bubi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri,
ikaza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Perezida wa Sena, Dr
Kalinda François Xavier, yahaye umukoro Abanyapolitiki, ku kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati:“Kwibuka
Abanyepoltiki b’intwari bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi,
ni igihango kuri buri Munyarwanda. Mu gihe tuzirikana ubutwari
bw’Abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe
Abatutsi, twebwe Abanyepolitiki ba none turakora iki mu kurwanya
ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu gihugu no hanze yaho?"
Abanyapolitiki bashyinguye
mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, bibukwa kuri uyu munsi ni 21 barimo abo mu
Mujyi wa Kigali no mu ntara zitandukanye bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo kwibuka aba banyepolitiki
barwanyije umugambi mubisha wa Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe
n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’abahagarariye imiryango y’abishwe
bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Abandi bitabiriye ni abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, Abadepite n’Abasenateri n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka Abanyapolitiki bazize kurwanya umugambi mubisha wa Jenoside ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Yavuze ko kwibuka aba banyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihango kuri buri Munyarwanda
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye z'ubuyobozi bukuru bw'Igihugu
Dr Kalinda yavuze ko kwibuka abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihango kuri buri Munyarwanda
TANGA IGITECYEREZO