Kigali

Minisitiri Bizimana yatangaje ko bibabaje kubona hari Abanyapolitiki bagikomeje kugoreka amateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/04/2025 14:24
0


Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko bibabaje kubona Abanyapolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bagikomeje kugoreka amateka.



Ni ubutumwa yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside.

Ubwo yatangaga ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’Abanyepolitiki mu itegurwa rya Jenoside, ipfobya ryayo n’inshingano yo kubaka igihugu, yagize ati: “Urubyiruko rwinshi duhura rugorwa no kubona hari Abanyapolitiki bakuru bagoreka amateka, basabitswe n’urwango kandi ari bo bagombye kuba ku isonga y’abakosora ibyo bangije.”

Minisitiri Dr Bizimana yifashishije ingero z’Abanyapolitiki bo kwirindwa no kurwanywa, yerekana ibigize politiki yasenye u Rwanda, asaba abato kuyirinda.

Ati: “Muri ibi bihe hadutse Abanyepolitiki ariko banabaye muri politiki y’u Rwanda, Abanyapolitiki babi, ubu kimwe mu binyoma bakwiza, basanze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitagishoboka, bahimbye ibinyoma byinshi.”

Mu Banyapolitiki Minisitiri Dr Bizimana asanga ari abo kwirindwa harimo Ndagijimana Jean Marie Vianney ukunze guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aho by’umwihariko avuga ko iyi Jenoside itahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100. 

Ni ibihuha agenda akwirakwiza hirya no hino haba mu nyandiko yandika cyangwa aho agenda avuga amajambo mu nama zitandukanye.

Minisitiri Dr Bizimana ati: “Ibi avuga, nta barura ryigeze ribaho mu Rwanda ririmo Abanyamerika, ni ikinyoma. Ibarura ry’abazize Jenoside ryakozwe na Minaloc mu mwaka wa 2000, ryarimo Abanyarwanda kandi imibare yabonetse icyo gihe, ifitiwe amazina, yari 1,074,047. Nyuma habonetse abandi kubera amakuru yabonetse mu Nkiko Gacaca no mu bundi bushakashatsi.”

Avuga ku bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati: “Ndagira ngo iki kibazo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakunda kuzana cy’imibare ngaragaze ko nta shingiro gifite. Kuko icya mbere Jenoside ntirangwa n’ubwinshi bw’abishwe, irangwa n’umugambi wateguwe wo kwica itsinda, icyiciro cy’abantu bazize ubwoko bwabo. N’iyo hakwicwa umwe cyangwa babiri, Abatutsi bishwe hashingiwe ku mugambi wateguwe wo kubatsemba.”

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine, yavuze ko Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bazize guharanira ko Igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza.

Yagize ati: “Aba banyapolitiki twibuka ku nshuro ya 31 bishwe bazira ibitekerezo byabo, kwanga akarengane no kurwanya ingoma y’igitugu.”

Mukabunani yavuze ko abanyapolitiki bariho uyu munsi bashyize hamwe baharanira imiyoborere myiza, kurwanya akarengane no kubaka Igihugu cyunze ubumwe. 

Yavuze ko igihe nk’iki ari icyo gusubiza amaso inyuma mu kureba uruhare rw’Abakoloni mu kwigisha amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati: “Ku isonga haza Ababiligi bahemukiye u Rwanda ku buryo bukomeye muri iyi myaka yose bashyize imbere inyigisho z’urwango n’amacakubiri yo gutanya Abanyarwanda, babacamo ibice bababwira ko badaturuka hamwe. Batwiciye umuco, basenya indangagaciro z’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Mukabunani yavuze ko ikibabaje ari uko na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge, ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, bwakomeje mu murongo w’Abakoloni, bwigisha urwangano n’amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati: “Kuva mu 1959 kugeza mu 1994, Abatutsi baratotejwe, barameneshwa bajya ishyanga, baricwa no kugeza ku mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yabakorewe. Bishwe bazira uko Imana yabaremye.”

Yatangaje ko ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi butigeze bukurikiza amahame agenga Politiki. 

Ati “Ubundi politiki ni ubuhanga bwo kuyobora no gucunga umuryango w’abantu kugira ngo bagire imibereho myiza n’iterambere. Nyamara ubutegetsi bwariho kiriya gihe ntibwubahirije ayo mahame kuko bwashyizeho amashyaka ya politiki ashingiye ku irondabwoko n’irondakarere, ku isonga twavuga MDR Parmehutu, Aprosoma, MRND, CDR n’andi. Maze bashyira imbere ivangura n’amacakubiri.”

Mukabunani yavuze ko nubwo Igihugu cyagize ibyago by’ubuyobozi bubi bwateguwe bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko cyaje gutabarwa na FPR Inkotanyi, ihagarika ayo mahano inabohora Abanyarwanda.Ati:“Turashimira ko u Rwanda rwatabawe n’abana barwo kandi barukunda, turabibashimira.”


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko bibabaje kubona Abanyapolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bagikomeje kugoreka amateka


Yavuze ko urubyiruko rwinshi rugorwa no kubona hari Abanyapolitiki bakuru bagoreka amateka


Umuvugizi w'imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, Mukabunani Christine yavuze ko nubwo Igihugu cyagize ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatabawe na FPR Inkotanyi yahagaritse ayo mahano ikanabohora Abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND