Mu gihe isi ihora ihindagurika, hari abantu Imana ihamagara, bagahaguruka bakaririmba indirimbo zihumuriza imitima, zikongera icyizere mu mitima y’abaremerewe. Itsinda ry'abaramyi rya The Promise Worship, ni bamwe muri abo.
The Promise Worship, ni itsinda ry’urubyiruko ryashinzwe mu mwaka wa 2020 ku gitekerezo cya Butera Blaise ari nawe Perezida waryo. Igizwe n’abaramyi baturuka mu matorero atandukanye, ikaba ifite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bose binyuze mu muziki no mu bikorwa binyuranye by’ivugabutumwa.
Uretse umuziki, The Promise Worship ikora n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo gufasha abatishoboye, ivugabutumwa ryo mu mihanda, gusangiza ubutumwa bwiza abanyeshuri mu bigo by’amashuri, ndetse n’amasengesho akorwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga.
Bamaze gukora ibikorwa byinshi bifite
aho bihuriye no gukomeza ukwizera kw’abakristu no gufasha abagifite intege nke
mu kwizera kwabo.
Mu muziki, bamaze gukora
indirimbo eshanu zirimo iyitwa 'Njye Ndi
Umukristo' basubiyemo, 'Way Maker
(cover),' 'Amashimwe,' 'Kumusaraba,' ndetse na 'Ndakwizeye' ari na yo ndirimbo yabo
nshya bamaze gushyira hanze.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri The Promise Worship, Fiston Rwambukira, yabwiye InyaRwanda ko indirimbo yabo nshya 'Ndakwizeye' ikubiyemo ubutumwa bukomeye bushishikariza abantu gukomeza kwizera Imana n’ubwo haba hari ibihe bitoroshye banyuramo.
Yagize ati: “Indirimbo nshya
yacu igaruka ku butumwa buvuga ngo tugomba gukomeza kwizera Imana mu byo
twanyuramo byose nubwo twaba twumva itumva gusenga kwacu cyangwa twumva iri kure
yacu.”
Iyi ndirimbo bayikoranye
na Blaise & Prince, abaramyi basanzwe bagize itsinda rya The Promise Worship.
Nyuma yayo, bafite indi mishinga ikomeye irimo gusohora album, igitaramo
cyo kuyimurika na Extended Playlist (EP)
izajya hanze vuba.
The Promise Worship, ni itsinda ry'urubyiruko rwiyemeje kugeza ubutumwa bwiza kuri bose
Bamaze imyaka itanu bamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo n'ibindi bikorwa bigamije kwagura ubwami bw'Imana
Bashyize hanze indirimbo yabo ya gatanu
Bafite imishinga myinshi kandi ikomeye nyuma y'iyi ndirimbo irimo kusohora Album na EP
Nyura hano urebe indirimbo nshya ya The Promise Worship bise 'Ndakwizeye'
TANGA IGITECYEREZO