RURA
Kigali

Ama G The Black yahawe uburozi mu biryo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2025 9:05
0


Umuraperi Hakizimana Amani [Ama G The Black] yatangaje ko yahawe uburozi mu biryo ubwo yiteguraga kuririmba mu gitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye yise “Ibishingwe”, ndetse ko yaje kumenya uwabikoze, kuva icyo gihe bacana umubano n'ubwo atigeze amubwira ko yamenye ko yashakaga kumugirira nabi.



Ku wa 1 Nyakanga 2023, Ama G The Black yataramiye abafana be n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo yakoreye muri Gift Restaurant iherereye muri Kigali City Tower, abamurikira Album ‘Ibishingwe’ yari amaze igihe kinini ari gukoraho. 

Ku rubyiniro yataramanye n’abahanzi barimo Senderi Hit, Young Grace, Rafiki Coga n’abandi. N’ubwo bimeze gutya ariko hari abandi barimo Bruce Melodie, Bosebabireba, Papa Cyangwe, Mico The Best na Riderman batabashije kuririmba.

Ni igitaramo cyarangiye mu gicuku ahanini bitewe n'uburyo buri muhanzi yakoresheje igihe yari yahawe. Ama G The Black yakoze iki gitaramo agaragaza ko anyuzwe n'umutima we, ndetse yitabaje cyane abahanzi b'inshuti ze z'igihe kirekire.

Uyu muraperi yumvikanye mu kiganiro yagiranye na None TV, avuga ko yahawe uburozi n'umusore, ariko yirinda kuvuga byinshi kuri iki kibazo. Mu gushaka kumenya amakuru arambuye, InyaRwanda yabajije AmaG The Black uko byagenze kugira ngo uwo musore amuhe uburozi.

Yavuze ko atari we gusa byagizeho ikibazo, kuko n’abo basangiye amafunguro byabagezeho. Ati “Nakubwiraga ko ibyo bintu byabaye igihe twari twagiye gufata amafunguro. Buriya baravuga ngo umuntu wakwibye wamumenya, ikintu utamenya ni aho aguhishe. Njyewe rero byarabaye! Impamvu ntabishidikanyaho ni uko abantu twese twagiye gufatana amafunguro icyarimwe, twese twagize ikibazo kimwe.”

Arakomeza ati “Ariko hari abo twayafatanye batagize ikibazo. Noneho, hakaba hari n’umuntu wari ushinzwe kutujyana muri iyo gahunda yose muri rusange.”

Ama G The Black yavuze ko yaje kumenya ko bahawe uburozi kugira ngo amafaranga yavuye muri kiriya gitaramo, yikubirwe n’umuntu umwe.

Ati “Noneho gahunda yari ihari, yari iyo kugira ngo Album nitumara gukora, kuko twatangiye gufatwa nyuma y’uko twaririmbye, amafaranga yose bayikubire. Kandi ni ko byagenze.”

Uyu muraperi yavuze ko yatangiye kumva ameze nabi nyuma yo kuririmba, ariko kandi yumvaga umutima we unyuzwe kuko yari abashije kumurika Album ye.

Ati: “Uwo musore ariyizi! Ariko amakuru mfite ni uko nawe yari yatumwe. Rero, ibyo nta kintu byigeze bimpungabanyaho, icya mbere ni uko nari nejeje abafana bari bari aho nshimira n’abahanzi bose bamfashije, aba Dj n’abashyushyarugamba.”

Uyu muraperi yavuze ko we n’inshuti ze basangiye ariya mafunguro barembye mu buryo bukomeye ‘turivuza kugeza dukize’. Ati “Ni uko byagenze.”

Ama G The Black yavuze ko yakomeje ibikorwa bye by’umuziki we, ndetse ko yashinze umuyoboro wa ‘Podcast’ agiye kujya anyuzaho ibiganiro binyuranye, akanaganira n’abafana be. Yungamo ati “Ubundi iyo isaha yawe itaragera, uba ugihumeka.”

‘Ibishingwe’ ni izina yahaye album ye ya gatanu yamuritse. Yahisemo iri zina arikomoye ku gusiragizwa yakorewe n’abanyamuziki batandukanye barimo Producer Piano the Groove Man wamukoreye Album nyuma akamubwira ko yaburiwe irengero.

Ama G asobanura ko iyi album yahisemo kuyita 'Ibishingwe' nyuma yo kubona ko hari 'ibintu biba bifite agaciro abantu ntibabibone'.

Abigereranya na Zahabu iyo igitabye mu gitaka abantu baba batarabona agaciro kayo, ariko iyo yogejwe ivuye muri icyo gitaka ivamo ibuye ry'agaciro rihenze kandi ryihagezeho ku Isi yose.

Uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, anatanga urugero rw'uburyo abantu batajya batekereza ku bakozi bakoresha mu rugo, kenshi usanga ari bo bamara igihe kinini mu nzu, ku buryo utagakwiye kuvuga ko iyo nzu ari iyawe wenyine.

Ati: "Nubwo wiyemera ngo ni iyawe, ayiraramo kukurusha, ayirirwamo kukurusha,' akurerera abana wowe wakareze ariko kubera akazi kagutwaye ukanamuhemba, (warangiza) ukamufata nk'ibishingwe."

Muri rusange, Ama G avuga ko yatekereje iri zina yahaye iyi album, mu rwego rwo kugaragaza ko nta muntu uri hejuru y'undi muri ubu buzima bushira.

No gufasha abantu kongera gusubiza amaso inyuma bakareba urugendo rw'ubuzima banyuramo. Ati "Ubuzima ni magirirane."

Iyi album iriho indirimbo 10. Hariho indirimbo nka 'Isi' yakoranye na Yago, 'Ibitendo' yakoranye na Muuv, Trizzie98&Real, hari kandi 'Irobo' yakoranye na Roddy n'izindi.

Ama G The Black yatangaje ko yahawe uburozi mu biryo mbere y’uko ataramira abafana be mu gitaramo yamurikiyemo Album ‘Ibishingwe’ muri Nyakanga 2023

Ama G The Black yavuze ko yamenye uwamuhaye uburozi, ndetse ko kuva icyo gihe bacanye umubano


Ama G The Black yiyongereye ku rutonde rw'abandi bahanzi bagiye bataka ko bahawe uburozi
KANDA HANO KUMVA INDIRIMBO YA  AMA G THE BLACK, MR KAGAME NA GREEN P


 

KANDA HANO UREBE AMA G THE BLACK AVUGA UBURYO YAHAYE UBUROZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND