Umukino ukomeye wahuje Fenerbahce na Galatasaray muri Turkish Cup wasize inkuru ishyushye ivugisha benshi, nyuma y’aho umutoza wa Fenerbahce, Jose Mourinho, ashinjwe kugirira urugomo umutoza wa Galatasaray, Okan Buruk.
Uyu
mukino wabereye kuri Sukru Saracoglu Stadium warangiye Galatasaray itsinze
ibitego 2-1, byose byatsinzwe na Victor Osimhen. Nyuma y’umukino, ubwo abatoza
bombi bari kuganira n’abasifuzi, Mourinho yagaragaye aza inyuma ya Buruk maze amufata
ku mazuru, bituma agwa hasi afashe mu maso.
Visi
Perezida wa Galatasaray, Metin Ozturk, yamaganye iki gikorwa, avuga ko Mourinho
yabanje gutuka Buruk mbere yo kumukorera urugomo. Yagize ati: “Ese ahandi ku
isi yabitinyuka? Atekereza iki kuri Turukiya? Ndizera ko ubuyobozi bwa
Fenerbahce buzamufatira ibihano mbere y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru
ribikora.”
Ku
rundi ruhande, Buruk we ntiyashatse kubyitaho cyane, nubwo yemeye ko byari
igikorwa kitari cyiza. Yagize ati: "Yankuruye ku mazuru, hari aho
yankomerekejeho gato. Ntabwo ari ikintu cyiza cyangwa cyubashwe. Dusabwa kugira
imyitwarire myiza mu bihe nk’ibi.”
Uyu
mukino kandi waranzwe n’imvururu hagati y’abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura,
bituma Mert Yandas wa Fenerbahce na Kerem Demirbay na Baris Yilmaz ba
Galatasaray bahabwa amakarita atukura.
Si
ubwa mbere Mourinho agiranye ibibazo na Galatasaray. Muri Gashyantare, nyuma
y’umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Galatasaray yashinje Mourinho
gukoresha amagambo y’ivangura, bituma ahanishwa guhagarikwa imikino ine (4) no
gutanga amande ya £35,194. Mourinho nawe yaje kwihimura, arega Galatasaray
avuga ko bamwangirije isura ye.
Nubwo ibi byose byabaye, Fenerbahce ntiyigeze igira icyo ivuga ku birego bishya byashyizwe kuri Mourinho. Abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje gutegereza ibizakurikiraho ku byaha Mourinho ashinjwa.
Nyuma y'umukino wa Turkish Cup Jose Mourinho yaturutse inyuma umutoza wa Garatasaray amufata amazuru maze bimuviramo kwikubita hasi
TANGA IGITECYEREZO