RURA
Kigali

MINEMA yatangaje ko abaturage ibihumbi 100 bashobora gushegeshwa n’ibiza kubera imvura nyinshi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/04/2025 12:42
0


Mu bihe u Rwanda rugiye kujyamo by’imvura nyinshi, ahantu 522 hashobora kuzibasirwa n’ibiza ku buryo byazagira ingaruka ku baturage ibihumbi 100 bahatuye.



Utu duce 522 turimo inzu ibihumbi 22, dutuwe n’abageze ku bihumbi 100, hakaba na hegitari ibihumbi 25 zikorerwaho ubuhinzi biri mu byo MINEMA ihozaho ijisho kuko biri ahantu haba hashobora kwibasirwa n’ibiza mu gihe imvura iguye ari nyinshi mu gihe cy’itumba.

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, yabwiye Abasenateri ko aho hantu hashobora kuzibasirwa n’ibiza ari mu bice by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yerekanye ko Leta yatangatanze inguni zose z'Igihugu, maze hakorwa inyigo zigamije gufasha Leta mu gufata ingamba zitandukanye zo gukumira ibiza.

Mu ngamba zafashwe harimo gushishikariza abaturage gutura ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga, kuzirika ibisenge by’inzu, gufata amazi y’imvura ava ku nzu, gusibura imiferege ndetse aho itari igacibwa no kurinda inzu gucengerwamo n’amazi.

Ibiza ni bimwe mu bintu bitwara ubuzima bw’abantu benshi byagera mu bihe by’imvura nk’ibi turimo bigasya bitanzitse iyo bisanze abaturage batiteguye neza.

Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.

Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

Nta wavuga ibiza ngo yibagirwe ibyo muri Gicurasi 2023 byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza.

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko ingaruka z’ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ (arenga miliyari 400 Frw).

MINEMA yatangaje ingaruka zishobora guterwa n'ibiza mu bihe by'imvura nyinshi


Abantu ibihumbi 100 ni bo bashobora kugerwaho n'izo ngaruka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND