Minisitiri wintebe w'u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yatangaje ko "igihugu cye kizifashisha inzira y’ibiganiro birambuye mu guhangana n’imisoro ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA)", aho avuga ko "u Bwongereza buzirinda gukomeza guhangana n’imisoro, ahubwo bukaba bugiye kuganira n’Amerika kugira ngo bikemurwe mu buryo bw’ubwumvikane".
Minsitiri Starmer yavuze ko gahunda ya Perezida Donald Trump yo gushyiraho imisoro ku wa gatatu ku bicuruzwa byose byoherezwa muri Amerika ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’u Bwongereza. Nubwo u Bwongereza bwagize impungenge, bukomeje gushaka uburyo bwo kubungabunga inyungu z’ubucuruzi bwabwo.
Nkuko tubikesha BBC Starmer yavuze ko ibiganiro byo gukuraho imisoro biri ku rwego rwiza, ariko ko hakiri ibibazo bishingiye ku mvugo za Trump. Chancellor w’Ubukungu, Rachel Reeves, yagaragaje ko “imisoro ya Trump izagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’u Bwongereza, kuko ari isoko rikomeye ry’ibicuruzwa”.
Uruganda rw’imiti rw’u Bwongereza rwasabye ko hakorwa ingamba zihuse kugira ngohagabanywe ingaruka z’imisoro zishobora kuvuka, kuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari isoko ry’imiti rikomeye. By’umwihariko, uruganda rwa whisky ya Scotch rufite impungenge z’uko imisoro ishobora guhungabanya ubucuruzi bwabo, cyane cyane mu isoko rya Amerika.
Jonathan Reynolds, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubucuruzi, yagaragaje icyizere ko ibiganiro biganisha ku masezerano bizatanga amahirwe yo kugabanya imisoro mu gihe cya vuba. Nubwo hari ingorane z’imisoro, u Bwongereza bukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bugere ku bisubizo byubaka ubucuruzi hagati y’impande zombi.
TANGA IGITECYEREZO