RURA
Kigali

Premier League: Liverpool yakuye mu nzira Everton itangira guhumurirwa igikombe ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/04/2025 23:22
0


Ikipe ya Liverpool yatsinze Everton 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 30 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza,ikomeza kwerekana ko nta gahunda ifite yo gutakaza igikombe. ‎



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z'ijoro kuri Anfield.

‎‎Umukino watangiye wihuta cyane ndetse urimo n'imbaraga aho umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi.

‎‎Liverpool yagezeho yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira gusa Everton yawubona igahita iwuzamukana yiruka imbere y'izamu.

‎‎Ku munota wa 19  Beto yari afunguriye amazamu Everton ariko umusifuzi asifura ko habayemo kurarira.

‎‎Liverpool hari aho yaribonye igitego ku mupira waruzamuwe na Luis Diaz maze Mohamed Salah ashyiraho umutwe ariko birangira Jordan Pickford atabaye.

‎‎Ku munota wa 33 Everton yarase igitego cyabazwe ku mupira Beto yari abonye acika ba myugariro ba Liverpool arekura ishoti ariko birangira rikubise igiti cy'izamu.

‎‎Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.  Mu gice cya kabiri Liverpool yaje isatira cyane ishaka igitego nkaho Ryan Gravenberch yarekuye ishoti riremereye gusa umunyezamu akarikuramo.

‎‎Ku munota wa 57 Liverpool yahise ifungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Diogo Jota ahawe umupira na Luis Diaz.

‎‎Nyuma yuko Everton itsinzwe yagerageje kujya igera imbere y'izamu rya Liverpool ishaka uko yakwishyura gusa ba myugariro bayo bakihagararaho.

Umukino warangiye Liverpool yegukanye amanota 3 ku ntsinzi y'igitego 1-0.

‎‎Indi mikino yakinwe Manchester City yatsinze Leicester City 2-0, Aston Villa itsinda Brighton 3-0 naho Newcastle United itsinda Brentford 2-1.

‎‎Kugeza ubu ikipe ya Liverpool iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 73 aho irusha Arsenal iyikurikiye amanota 12. Manchester City yo iri ku mwanya wa 4 mu gihe Newcastle United iri ku wa 5.

Diogo Jota yafashije Liverpool kubona amanota 3 

Diogo Jota yishimira igitego yatsinze 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND