Ku itariki ya 31 Werurwe 2025, amasoko y’imari ku isi yose yaguye kubera ibyemezo bya Perezida Donald Trump byo gushyiraho ibihano bishya ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga birimo imisoro ya 25% ku modoka n’ibice byazo by’ingenzi.
Ibi bihano byatumye amasoko, cyane cyane ay’imodoka agira igihombo gikomeye. Mu Buyapani, igiciro cya Toyota cyagabanutseho 6.8%, mbere yo kugabanuka kuri 3%. Abasesenguzi bavuga ko ibi bihano bishobora gutuma ibiciro by’imodoka ziva hanze bikomeza kuzamuka, bikagira ingaruka zikomeye ku nganda.
Ibigo by’ikoranabuhanga nka Tesla, Amazon, na Nvidia byagabanutseho cyane, aho Tesla yagabanutseho 5.3% ndetse na Amazon na Alphabet bagaragaje igihombo cyageraga kuri 3.4% na 1.6%. Mu Burayi, isoko rya STOXX Europe 600 ryagabanutseho 1.5%, mu gihe isoko ry’imodoka mu Burayi ryagabanutseho 2.5% nk'uko tubikesha Business Insider.
Mu bihugu byo muri Aziya, amasoko nayo yahuye n’ingaruka z’ibi bihano. Isoko rya Nikkei 225 mu Buyapani ryagabanutseho 4%, riri ku gihombo cya 11% guhera mu ntangiriro z’umwaka. Muri Koreya y’Epfo na Hong Kong, amasoko nayo yahuye n’igihombo cyinshi.
Ibi bihano bishimangira politiki ya "America First" ya Trump, aho yavuze ko adafite impungenge ku ngaruka ku biciro by’imodoka ziva hanze.
Ibigo by’imodoka mu Burayi n’Aziya byatangiye kwerekana igihombo, ndetse bamwe muri bo bavuze ko bishobora gutuma bahindura imikorere yabo. Biteganijwe ko Trump azatangaza andi mabwiriza kuri ibyo bihano ku wa Gatatu, ibituma ibyago bikomeza kuba byinshi ku masoko y’imari.
TANGA IGITECYEREZO