Niba ukunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, birashoboka ko wibajije kenshi ku irengero rya Healing Worship Team yakanyujijeho bikomeye mu myaka yatambutse, ubu ikaba itacyumvikana. "Bite bya Healing Worship Team" ni ikibazo cyagurutsweho cyane n'abakunzi ba Gospel.
Iyo uvuze Healing Worship Team, benshi bahita bibuka indirimbo zamamaye bikomeye nka: "Calvary", "Nta misozi", "Icyo Wavuze", "Mbali na Kelele", "Nguwe neza", "Amba Hafi", "Atatimiza" yarebwe n'abarenga Miliyoni 2.6 kuri Youtube, "Shikilia Pindo", "Jina Hilo ni Uzima", "Tuliza nguvu za Shetani" n'izindi nyinshi zahembuye abantu babarizwa muri za miliyoni.
Ni itsinda ryubatse ibigwi bikomeye mu Rwanda ku buryo buri wese wateguraga igitaramo mu Rwanda ari bo yatekerezaga bwa mbere nk'abaramyi azisunga mu gitaramo cye. Ku ruhimbi, byabaga ari ibicika, bagatarakira Imana mu buryo bukomeye yaba mu gusirimba, kuyiririmbira mu njyana zituje, imyambarire ibereye abana b'Imana, amajwi aryoshye nk'ubuki n'ibindi.
Nkivuga amajwi y'abaririmbyi ba Healing Worship Team yo mu myaka yatambutse uhite wibuka Diane Nyirashimwe wafatwaga nka nimero ya mbere mu baririmbyi bo mu Rwanda babarizwa muri za Worship Teams, ahanini bikaba biterwa n'uburyo atera indirimbo ahanika ijwi akongera akarimanura mu buryo buryoheye amatwi.
Uyu Diane ni we wari ishyiga ry'inyuma muri Healing Worship Team dore ko ari we wayoboraga indirimbo zabo hafi ya zose. Nyuma y'uko mu 2021 agiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasize icyuho muri iri tsinda dore ko kuva agiye, ritongeye kumvikana cyane nka mbere. Diane yahise atangira kurirmba ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Asaph DFW.
Si Diane gusa wagiye bigateza icyuho mu muziki wa Gospel mu Rwanda by'umwihariko muri Healing Worshio Team, ahubwo hari na bagenzi be bandi bagiye hanze y'u Rwanda mu bihe bimwe barimo Kadogo [Eric Byiringiro] wagiye kuba muri Amerika na Rumenge Etienne wari Perezida wa Healing WT akaba yaragiye kuba muri Canada.
Muri ibyo bihe humvikanye inkuru yaciye igikuba muri Gospel ko Healing Worship Team yacitsemo ibice bibiri nyuma y'uko bamwe mu baririmbyi bayo bagiye kuba hanze y'u Rwanda bahisemo kuba Minisiteri ndetse bagashyizeho izina rya Healing Worship Ministry, icyakora abo mu Rwanda bo batsimbaraye ku gukomeza kwitwa Healing Worship Team.
Nyamara kuva bamwe mu ba Diaspora ba Healing batangaje izina rishya n'imikorere mishya, nta gikorwa cyabo kigeze kigaragara, ahubwo hakomeje kugaragara ibikorwa by'abaririmbyi bo mu Rwanda - bamwe bakomeje kwitwa Healing Worship Team nubwo ibyo bikorwa byagizwe ubwiru ntibabishyire mu itangazamakuru kuko bahisemo kubanza "kubaka no gusiba icyuho".
Kuri ubu Healing Worship Team Rwanda igarukanye imbaraga nyinshi mu muziki ndetse baravuga ko bafite indirimbo 10 bamaze gutunganya muri studio. Abaririmbyi bayo nta rusengero rsihariye babarizwamo ahubwo baturuka mu nsengero zitandukanye ndetse "ufite impano n'ubushake wese yaza akadusanga tugakora umurimo wo kuramya no guhimbaza".
Magingo aya bafite indirimbo nshya, ikaba iya 4 mu ndirimbo 10 bakoze mu buryo bwa 'Live Recording' ku itariki ya 01/09/2024. Indirimbo nshya basohoye yitwa "Nafurahi ndani ya Yesu", akaba ari indirimbo yabo "Nguwe neza" bashyize mu ruririmi rw'igiswahiri, ikaba isanzwe iri kuri album yabo ya gatatu.
"Nafurahi ndani ya Yesu" iterwa n'umukobwa w'umuhanga cyane witwa Abimana Benitha, akaba ari we ufatwa nk'uwiteye umwitero wa Diane Nyirashimwe. "Ni Umuririmbyi wacu uri kubizamo neza tumufitiye icyizere". Byatangajwe na Perezida wa Healing Worship Team Rwanda, Muhoza Budete Kibonke.
Yakomeje avuga ko ikorwa rya "Nafurahi ndani Yesu" ryaturutse ku busabe bw'abakunzi babo baherereye mu bihugu bitandukanye mu Karere. Ati "Abantu benshi ba Kenya na Tanzania bagiye babidusaba ko twayiririmba mu rurimi bumva twarabyumvise ubu twabikoze".
Muhoza Kibonke na we yemera ko Healing Worship Team Rwanda yari imaze igihe itumvikana cyane mu muziki, gusa akaba ari kibazo cyamaze kuvugutirwa umuti. Aganira na InyaRwanda, yagize ati "Yego mbere twari ku muvuduko uri hejuru. Itsinda ryacu ryahuye n'imbogamizi zitandukanye.
Bamwe bagiye mu bihugu byo hanze, abandi batangije ministry, duhitamo kubanza kubaka no gusiba ibyuho gahoro gahoro, kuri ubu turabona tumaze kugera ku kigero cyiza cyo kwongera guhaguruka, kandi ubu twagarutse, indirimbo nyinshi ziri mu nzira, turategura no gukora izindi vuba cyane ntaguhagarara".
Yavuze ko kubera ibihe bikomeye banyuzemo mu myaka itambutse, ubu Healing Worship Team Rwanda yiganjemo amasura mashya "kubera izo mpamvu nari mbabwiye haruguru kandi twaziboneye ibisubizo rwose u Rwanda rufite impano nyinshi".
Yongeyeho ko ubu bahari ijana ku ijana anasaba ko abashaka kubatumira babikora ku bwinshi, ati "Impamvu abakundi ba Gospel batubuze ni uko twari tumaze igihe dushakira ibisubizo birambye ibibazo twahuye na byo ariko ubu turi tayari rwose ushaka kudutumira turahari".
Healing Worship Team Rwanda yiganjemo amasura mashya, gusa ni abanyempano bakomeye nk'uko bigaragarira mu ndirimbo bamaze gushyira hanze. Abaririmbyi bahanzwe amaso ubu muri iri tsinda harimo: Eulade, Shukuru, Dodos, Benitha, Emerence, Tuzayikorera n'abandi.
Healing Worship Team Rwanda bateguje imishinga ikomeye mu muziki wa Gospel
Healing Worship Team Rwanda batangaje ibyo bari bahugiyemo banateguza ibitangaza mu muziki
REBA INDIRIMBO NSHYA "NAFURAHI NDANI YA YESU" YA HEALING WORSHIP TEAM RWANDA
REBA INDIRIMBO "NGUWE NEZA" YA HEALING WORSHIP TEAM YASHYIZWE MU GISWAHILI
REBA INDIRIMBO "ICYO WAVUZE" IRI MU ZAKUNZWE CYANE ZA HEALING WORSHIP TEAM
TANGA IGITECYEREZO