Nyuma yo gutanga ubuhamya mu rukiko ko mu mwaka wa 2015, abarimo LeBron James na Beyonce babonye ihohoterwa P Diddy yamukoreye mu mwaka wa 2015, aba bombi bamwihakanye.
Kuri
uyu wa Kabiri, ni bwo ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko umugabo witwa Joseph
Manzaro yagejeje ikirego mu rukiko rwa Florida ashinja Diddy kuba yaramukoreye
ihohotera rishingiye ku gitsina mu mwaka wa 2015.
Uyu
mugabo avuga ko mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Mata yashimuswe akajyanwa mu
birori by’isabukuru y’umuhungu wa P Diddy witwa Christian Combs ari naho
yakorewe ihohoterwa akambikwa ‘mask’ y’igitsina cy’umugabo bamutegeka kugenda
azenguruka mu bantu.
N’ubwo
yavuze ko abarimo LeBron James na Beyonce bari bahari kandi bamubonye, Manzaro
yareze Emilio washinze Bad Boy Records, hamwe n’abandi bantu barimo Eric
Mejias, Brendan Paul, na Adria English kubera imyitwarire idahwite bagaragaje
icyo gihe.
Rugikubita,
Gloria na Emilio bahise bamaganira kure ibi birego bavuga ko bitigeze bibaho
ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Umuvugizi
wa LeBron James yahise nawe anyomoza aya makuru avuga ko ari ibinyoma ndetse
ko muri icyo gihe urega avuga, LeBron James yari mu ikipe ye barimo bakina Atari
ahari.
Umuvugizi
we yagize ati "Ibi ni ibinyoma bigaragara kandi ntibikwiye na gato. Ushakishije
kuri internet ubona ibyo LeBron yakoraga muri Mata 2015 yose. Yakinnye
basketball muri Cleveland Cavaliers kandi ntiyigeze aba i Miami."
Ku
ruhande rwa Diddy, nabo bamaze kwamagana iki kirego bavuga ko ari ikinyoma
cyambaye ubusa bavuga ko Diddy yiteguye kukiburana ariko n’uwagisoma abona ko
ari ibinyoma by’ushaka kwirira udufaranga.
Bagize
bati “"Iki kirego kigaragaza uburyo abarega biteguye kugera kure
bashakisha inkuru z’ibihuha kugira ngo babone inyungu. Nta muntu muzima wasoma
iki kirego ngo yemere iyi nkuru. Bwana Combs yiteguye kwitaba urukiko aho aya
makuru y’ibinyoma n’impamvu mbi z’abayakwirakwije bizahishurwa."
Diddy
asanganywe ibindi birego amagana aho benshi bavuga ko umubare munini w’abamureze
bishakira amafaranga cyangwa se kwamamara nka bimwe mu Kinyarwanda bavuga ngo ‘Iyapfuye
ntawe utayiryaho.’
LeBrone James yateye utwatsi ibyo kubona umugabo wahohotewe na P Diddy akambikwa mask y'igitsina cy'abagabo
Jay Z na Beyonce ni bamwe mu bashyizwe muri uru rubanza bavuga ko nabo barimo
Manzaro avuga ko mbere yo kujyanwa muri ibi birori yabanje guhabwa ibiyobyabwenge arasinzira akanguka yisanga aho
Gloria na Emilio bo barezwe kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje icyo gihe
Abahagarariye P Diddy bagaragaje ko umuntu wese wasoma icyo kirego yahita abona ko ari ibinyoma
TANGA IGITECYEREZO