RURA
Kigali

Uko Yampano yabuze amafaranga yo gukora amashusho y'indirimbo ye na Marina akabihinduramo gutwika

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/04/2025 9:32
0


Mu ijoro ryakeye ni bwo Marina yanditse ibaruwa igaragagaza icyabaye kugira ngo asibishe indirimbo yakoranye na Yampano hanyuma Yampano nawe ahita yandika ubundi butumwa asaba imbabazi.



Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Yampano yagize ati “Marina ejo bundi ni bwo yampamagaye arambwira ngo waransuzuguye, utinyuke unsuzugure? Ndavuga nti nkusuzugura gute? Arambwira ngo nta kintu wambwiye, kandi warampuje n’abo ngomba kubibwira?”.

Akomeza agira ati “Ngo oya, waransuzuguye ntabwo mbyumva. Mu gihe tugeze ku kwiga icyo gukora, aba arakupye muhamagaye ntiyamfata ndamwihorera. Ejo bundi ni bwo nagiye kubona indirimbo irasibwe.”

Yampano uhamya ko afite indirimbo 80, yakomeje avuga ko yabonye iyo ndirimbo atayikeneye kuko icyo we yashakaga byari ukugira ngo abantu babone ko yakoranye na Marina gusa nta kindi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Marina yasohoye itangazo asobanura icyabaye kugira ngo asibishe indirimbo yakoranye na Yampano.

Marina yasobanuye ko nk’umuhanzi wubaha ibihangano bye ndetse n’izina rye, yahisemo gusibisha indirimbo yakoranye na Yampano kuko batari bumvikanye ko iyo ndirimbo ijya hanze.

Avuga ko iki ari icyemezo yafashe mu buryo buboneye mu rwego rwo kurinda izina rye ndetse n’ireme ry’ibihangano aha abafana be.

Nyuma gato yo gushyira hanze ubwo butumwa, Yampano nawe yahise yandika ku rubuga rwa Instagram ati “Marina ni umuhanzikazi nemera, nkunda kandi nubaha. Ni yo mpamvu twakoranye indirimbo nziza. Ibyabaye rwose sinumvaga ko byanagera aha, umbabarire mwamikazi wa muzika.”

Akomeza agira ati “Ibaze twanganye! Ntibyashoboka pe. Uyu mukobwa w’Igihugu ni impano irenze, nimumutege amatwi, nimudutege amatwi kuko twe nk’abahanzi nta kindi dushinzwe uretse kubaha imiziki myiza.”

Reka inkuru yanjye nyitangirire aha! Byagenze gute ngo bigere iyo yose Yampano yiyerurutsa avuga ko atari azi ko byagera aha? Byaratunguranye cyangwa ntabwo yari azi ko ibyo agiye gukora byamuhira?

Umwaka ushize, Yampano yagerageje gukorana na Marina ariko basanga Yampano atari ku rwego rwo gukorana na Marina bitewe n’ibyo yatswe ndetse n’izina yari afite muri icyo gihe.

Mu kwezi wa mbere uyu mwaka, ni bwo hongewe gusubukura ibiganiro byo gukorana indirimbo ndetse bemeranya gukorana n’ubwo Yampano avuga ko yahaye Marina 50,000Rwf byo kwifashisha mu rugendo rwo kujya gukora indirimbo, abareberera inyungu za Marina babihakana bagaramye.

Ku itariki 12 Werurwe 2025, ni bwo impande zombi (Yampano na Marina) bemeranyije ko basoje gukora amajwi y’indirimbo yabo nta kindi cyo kongerwaho ahubwo Marina ahita asaba Yampano ko bayikorera amashusho.

Mu biganiro bagiranye, bemeranyije y’uko iyi ndirimbo bayifatira amashusho ku wa 17 Werurwe 2025. Bigeze ku wa 16 Werurwe 2025, Yampano yahamagaye Marina amubwira ko yabuze amafaranga yo gukoresha amashusho.

Marina wari wakunze indirimbo bakoranye, yamubwiye ko amafaranga yo gukoresha imisatsi na ‘make-up’ yabyishakira naho we akarwana no kubona abakora amashusho gusa, Yampano amubwira ko n’aho gukorera amashusho hadahari.

Nyuma yo kumva ko Yampano atiteguye, bongeye kuganira bumvikana ko iyo audio bayibika hanyuma bagashakisha amafaranga yo gukorera amashusho iyi ndirimbo. Yampano abyemera atazuyaje.

Aha bemeranyije ko indirimbo bayisubitse indirimbo ikazasohoka mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Nyuma y’iminsi itanu baganiriye, Yampano yahise ashyira hanze amajwi y’iyi ndirimbo abajijwe impamvu avuga ko byashoboka y’uko abo bakorana baba aribo bayishyize hanze.

Gusa Yampano yahise abwira Safi (Ureberera inyungu Marina) baganiraga na mbere n’iyo mishinga yose ngo ‘Waretse ahubwo iyi ‘saga’ tukayikorera inkuru?’

Yampano yari yamaze gupanga inkuru ye y’uko indirimbo niramuka ikuweho, aza guhita afatiraho agakora inkuru akajya mu itangazamakuru akavugwa.

Nyuma yuko iyi ndirimbo ikuweho, Yampano yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga ndetse yandikira na Marina amubwira ngo ‘Uri sekibi’.

Nyuma y’izo nkuru zari zapanzwe, Yampano yemeye guca bugufi asaba imbabazi na Marina atangaza ko impamvu yo gusibisha indirimbo ari uko Yampano yari ysihe amasezerano bagiranye. 


Yampano yabuze amafaranga yo gukora amashusho indirimbo yakoranye na Marina abihinduramo gutwika


Marina yatunguwe n'uko Yampano ashyize hanze indirimbo bakoranye kandi bari bumvikanye ko igomba kujya hanze mu kwezi kwa Gatanu

REBA IKIGANIRO YAMPANO AHERUTSE KUGIRANA NA INYARWANDA TV



REBA IKIGANIRO "NO CAP" CYAGARUTSE KURI YAMPANO NA MARINA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND