Ben Igiraneza, umuramyi ukwiye guhangwa amaso, yamaze gutangira urugendo rushya nk’umuhanzi ku giti cye nyuma y’imyaka myinshi aririmba mu matsinda atandukanye arimo na Shalom Worship Team yashinzwe mu 2012.
Ubusanzwe, Ben Igiraneza
ni umwana w’Imana wavutse ubwa kabiri, uteranira mu Itorero Angilikani ry'u
Rwanda, Paruwasi ya Remera (EAR Remera), aho akomora umwete n’umurava mu murimo
w’Imana.
Uyu muramyi watangiye
kuririmba ku itariki ya 25 Kanama 2007, yabwiye InyaRwanda ko yahisemo
gutangira kuririmba ku giti cye kugira ngo abashe gusohoza inshingano Umukiza
yasigiye Itorero yo kubwiriza inkuru nziza amahanga yose.
Ben Igiraneza agereranya gukomeza
kuririmba mu matsinda gusa nko kudakoresha neza impano Imana yamuhaye, bityo akemeza
ko gukora umuziki ku giti cye bizamufasha kwagura umurimo w’Imana no gukomeza
kubifatanya n’amatsinda asanzwe aririmbamo.
Ati: “Natangiye kuririmba
ku giti cyanje kuko nabonye gukomeza gukorera mu matsinda byonyine bimeze nko
gutabika itaranto bya bindi by’abagaragu babi. Ndashaka no kuririmba njyenyine
nkabifatanya no kuba mu yandi matsinda nsanzwemo mu rwego rwo kubyaza impano
zose Imana yampaye indi minyago myinshi kurushaho mu bwami bwa Data.”
Mu butumwa yahawe
n’Imana, Ben Igiraneza yibutsa abantu ko "Abamwizeye bose abaha ububasha,
bakaba abana b'Imana", nk’uko byanditswe mu byanditswe byera.
Indirimbo ye ya mbere
yatangiriyeho urugendo rwo kuririmba ku giti cye yitwa 'Uburuhukiro,' aho
ashimangira ko Kristo ari we Sabato y’Ukuri, uruhura imitima, akaba we nyine
uhesha ubugingo buhoraho nta kiguzi.
Kugeza ubu, iyi ndirimbo
yamaze kugera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Spotify, Apple Music
na YouTube, aho abantu bose bayisanga ndetse n’izindi ndirimbo azagenda ashyira
hanze.
Ben Igiraneza yinjiye mu muziki azajya akora ku giti cye
Ni umuramyi usanzwe akorera umurimo w'Imana mu matsinda atandukanye arimo na Shalom Worship Team
Ashyize imbere kwamamaza ubutumwa bwiza
">Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Ben Igiraneza yise 'Uburuhukiro'
TANGA IGITECYEREZO