Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bose Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr, abifuriza Amahoro n'iterambere.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, ni bwo Abayisiramu basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan. Mu Rwanda Abayisiramu bahuriye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo mu isengesho bakorera hamwe basoza Igisibo.
Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa X yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse n'abandi bo ku Isi Umunsi Mukuru wa Eid Al Fitr ndetse abifuriza Amahoro n'iterambere.
Yanditse ati: "Eid Mubarak ku Bayisilamu bose bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose bizihiza Eid al-Fitr. Reka iki gihe gishimishije mwe n'abakunzi banyu kibazanire amahoro, umunezero, n'iterambere. Reka dukomeze gushyigikira indangagaciro z'impuhwe, ubumwe n'ubuntu bisobanura ibi birori".
Ubwo hasozwaga Ukwezi Gutagatifu, Umuyobozi w’Abayislamu mu Rwanda {Mufti w’u Rwanda}, Sheikh Mussa Sindayigaya yasabye kwirinda kugira uruhare mu bikorwa bishobora kuba byahungabanya umutekano.
Ati: “Kirazira ku mwemeramana kugambanira igihugu cye ndetse no kugira uruhare urwo ari rwo rwose ku migambi mibisha iyo ari yo yose igamije kukigirira nabi. Kuko igihugu cyawe gisobanuye abawe, gisobanuye wowe bityo ni ahantu tugomba guhora twifuriza ibyiza kandi tugaharanira iterambere ry’igihugu cyose".
Yanavuze ko Abayisilamu bo mu Rwanda bakwiriye guhuza imbaraga no gushyira hamwe mu byo bakora byose nk’abemeramana. Ati: “Iyo abantu batatanye baratsindwa mu migambi yabo ntacyo bageraho.
Bigaragara ko dukeneye gushyira hamwe mu mishinga y’iterambere mu muryango mugari wacu. Ubumwe ni byose kandi abashyize hamwe ntakibananira kandi iyo abantu bashyize hamwe n’imigisha y’Imana irabasanga."
Sheikh Mussa Sindayigaya yibukije Abayisilamu ko habura iminsi micye ngo Abanyarwanda batangire ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba ko bazabigiramo uruhare bakanafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayisilamu bo hirya no hino mu Rwanda basoje neza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan
TANGA IGITECYEREZO