Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Police FC igitego 1-0 mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona, amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya mbere ariyongera.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025
ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Police Fc mu mukino w’umunsi wa 22 wa
shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.
Ni umukino watangiye amakipe yombi afite intego yo gutsinda kuko Police FC ishaka kureba ko yasoreza mu makipe meza nk’uko bihora mu ntego zayo.
Ikipe ya Kiyovu Sports yo yashakaga gutsinda uyu mukino
kugira ngo igume kugerageza amahirwe yatuma itamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Igice cya mbere cyaranzwe no gufungana ku
mpande zombi kuko amakipe yombi yirindaga kwinjizwa igitego hakiri kare, uko
gufungana kukaba kwatumye amakipe yombi asoza icyo gice anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga
zidasanzwe ku ruhande rwa Kiyovu Sports kuko byasabye iminota itatu gusa amakipe
yombi aje mu gice cya kabiri maze Mutunzi Darcy aza gufungura amazamu ku mupira
mwiza wazamuwe mu rubuga rw’amahina na Nizigiyimana Karim Makenzi.
Nyuma y’iminota itatu Kiyovu Sports ibonye igitego cya mbere Nizigiyimana Karim yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Police FC maze rigera mu nshundura ariko abasifuzi bavuga ko habayeho kurarira.
Kiyovu Sports yagumye gushaka uko yatsinda umukino ari na ko abakinnyi nka Mosengo Tansele, Niyo David, Irakoze Darcy na bagenzi babo bagumye gushaka igitego cya kabiri ariko ba myugariro ba Police Fc bari barangajwe imbere na Issah Yakubu bahagarara neza.
Mu minota ya nyuma ikipe ya Police FC yakije umuriro mu izamu rya Kiyovu Sports ibona amahirwe atandukanye nka kufura yatewe na Ishimwe Christian, umupira ujya kwa Mugisha Didier yisanga asigaranye n'umunyezamu ndetse n'umupira Annni Elijah yahawe na Chukwuma Odili, ubwo buryo bwose bwagaruwe n'umuzamu wa Kiyovu Sports Nzeyurwanda Djihad.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Gutsinda uyu mukino byatumye ikipe ya Kiyovu Sports igira amnota 21 iguma ku mwanya wa 15 ariko iguma gutanga isomo ko ibintu bigumye gutya itamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Issah Yakubu agerageza gukuraho umupira akiza izamu rya Police FC
Abakinnyi ba Kiyovu Sports ubwo bari bari kwishyimira igitego
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa kiyovu Sports
Abatoza ba Police FC mbere y'umukino mu cyozere cyo gutsinda umukino
Abatoza ba Kiyovu Sports uko bari bari gupanga gutsinda umukino
Ba kapiteni bombi ubwo bari bari gutombora ibibuga mbere y'umukino
TANGA IGITECYEREZO