RURA
Kigali

APR WVC na Police WVC zerekeje muri Nigeria

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:1/04/2025 13:19
0


Ikipe za APR WVC na Police WVC zahagurutse i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, zerekeza Abuja muri Nigeria aho zigiye kwitabira irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball ku mugabane wa Afurika, CAVB Club Championship 2025.



APR WVC yahagurukanye abakinnyi 14, abatoza babiri, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, umuganga ndetse n'abandi bayiherekeje. Abakinnyi ndetse na Team Manager ni bo babanje gufata urugendo mu gicuku, mu gihe abandi bagiye mu gitondo cya kare ku isaha ya saa mbili.

Urugendo rw’iyi kipe rwagabanyijwemo ibice bibiri, aho abakinnyi 14 ndetse n’abandi bayobozi b’ikipe bagiye banyuze inzira ya Kigali – Entebbe – Addis Ababa – Abuja, mu gihe abasigaye bo bagiye banyuze Kigali – Lagos – Abuja. Biteganyijwe ko APR WVC igomba kugera Abuja saa 12:05 z’amanywa kuri uyu wa Kabiri, mu gihe abandi bagiye mu gitondo bahagera saa 8:20 z’umugoroba.

Ku rundi ruhande, Police WVC na yo yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi bazayihagararira muri iri rushanwa rizabera i Abuja kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 14 Mata 2025.

Abakinnyi bazaserukira iyi kipe ni Iris Ndagijimana, Hope Musaniwabo, Sandra Ayepoe, Angel Uwamahoro, Jacqueline Uwamariya, Marie Denise Mukamana, Josiane Umwali, Catheline Ainembabazi, Judith Hakizimana, Ariane Nirere, Francoise Yankurije, Zulfat Teta na Sande Meldinah.

Itsinda ry’abatoza n’abashinzwe ubuzima bw’ikipe ririmo umutoza mukuru Christian Hatumimana, umutoza wungirije Jean De Dieu Masumbuko, umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi Sandrine Murangwa Usenga, umuganga w’ikipe Euphrance Niyomukesha ndetse na Team Manager Francine Mukabayizere.

Iri rushanwa rizatangira ku itariki ya 3 Mata 2025, rikazasozwa ku itariki ya 14 Mata 2025. Amakipe yitabiriye azabanza gukorerwa inama y’ubugenzuzi (Technical Meeting) ku itariki ya 2 Mata, aho hazagenwa gahunda y’imikino n’amategeko azagenga iri rushanwa.

APR WVC na Police WVC zigiye muri iri rushanwa zihagaze neza, zifite intego yo kwitwara neza no guhesha ishema u Rwanda muri aya marushanwa y’amakipe yitwaye neza ku mugabane wa Afurika.

 Abakinnyi b'ikipe ya Police WVC mbere Yuko bahaguruka berekeza i Abuja 

 Abakinnyi b'ikipe ya APR WVC yahagurukanye i Kigali berekeje i Abuja






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND