Icyamamare muri ruhago, Wayne Rooney, yafashwe ifoto ari kwihagarika ku rukuta mu muhanda w’ahitwa Marylebone na Mayfair i Londres, nyuma yo gusohokana n’inshuti ze.
Ibi byabaye nyuma y’akazi ke nk’umusesenguzi
wa BBC Sport kuri FA Cup.
Si ubwa mbere Rooney afatirwa mu bikorwa
nk’ibi kuko no mu mwaka wa 2013 yafashwe ari kwihagarika mu muhanda wa
Manchester. Hari n’amafoto amugaragaza ari kwihagarika hafi y’ibihuru mu bihe
bitandukanye.
Rooney n’inshuti ze batangiye ijoro ryabo mu
kabari kazwi cyane ka Nest rooftop Bar, aho banyuzagamo bakishimira ibyiza
by’umujyi wa Londres. Nyuma y’aho, bagiye gufatira amafunguro no kunywa ibindi
muri resitora y’icyubahiro ya Novikov iri i Mayfair. Nyuma yo kwishimisha
bikomeye, bahavuye ahagana Saa Munani z’igitondo.
Mu bice bimwe bya Londres, harimo na Westminster,
abantu bafatwa barimo kwihagarika mu muhanda bashobora gucibwa amande angana
n’amapawundi 150 (asaga ibihumbi 250 FRW). Ibi bishobora kugenwa n’amategeko
arengera ibidukikije cyangwa amategeko y’imyitwarire rusange.
Nyuma y’icyo gikorwa cyafashwe nk’igitangaje,
Rooney yagaragaye kuri BBC Sport nk’umusesenguzi w’umukino wa Brighton &
Hove Albion na Nottingham Forest muri ¼ cya FA Cup. Yagaragaje kutishimira
icyemezo cy’umutoza wa Forest, Nuno Espírito Santo, cyo kuruhutsa abakinnyi
bamwe muri uru rugamba.
Ati: “Ndumiwe. FA Cup ni irushanwa rikomeye kandi
nta mukino ukwiye gufatwa nk’utagomba kwitabwaho. Umukinnyi wese aba ashaka
gutsinda no gukomeza kugera ku ntego.”
Gusa, nubwo Rooney yagaye ibyemezo bya Nuno,
Nottingham Forest yasoje umukino itsinze kuri penaliti, igera muri ½ cya FA Cup
ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka.
Nyuma yo kwirukanwa nk’umutoza wa Plymouth
Argyle ku itariki ya 31 Ukuboza 2024, Rooney amaze igihe agaragara
nk’umusesenguzi kuri BBC Sport na Amazon Prime Video. Gusa, ibi byabaye bishobora
kugira ingaruka ku isura ye nk’umuntu ufatwa nk’icyitegererezo mu mupira
w’amaguru. Abareberera inyungu ze ntacyo baratangaza kuri iyi nkuru.
Wayne Rooney yaguwe gitumo yihagarika ku muhanda
Rooney yakoze ibyo nyuma yo gusangira n'inshuti ze
TANGA IGITECYEREZO